Ubwo u Burundi bwizihiza imyaka 58 bubonye ubwigenge, kimwe mu byaranze uyu munsi ni ugushimira abiswe intwari z’igihugu, barimo umuhungu wa Pierre Nkurunziza uheruka gupfa n’abasirikare bagize uruhare mu gushotora u Rwanda.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’iminsi hibazwa uko Perezida Evariste Ndayishimiye azabanira u Rwanda, bijyanye n’ibitero bimaze iminsi birugabwaho n’abitwaje intwaro baturuka mu Burundi, harimo n’icyabaye ku wa 27 Kamena 2020 mu Karere ka Nyaruguru.
Perezida Ndayishimiye yagendaga ahamagara umuntu ugiye gushimirwa, agahabwa umudali w’ishimwe ndetse ugaherekezwa n’amafaranga yagendaga arutanwa bitewe n’ibyo ashimirwa ko yakoze.
umuhungu wa nkurunziza yagizwe lieutenant.
Yahamagaye Kelly Nzurunziza waraye yambitswe ipeti rya Lieutenant, mu gihe muri Werurwe uyu mwaka aribwo yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare mu Burundi, akambikwa na Se ipeti rya Sous-Lieutenant.
Mu gikorwa cyanyuraga kuri Televiziyo y’Igihugu, Ndayishimiye yavuze ko n’abamuyoboye babonye ubushobozi afite bakamuzamura mu ntera.
Yakomeje ati “Rero Lt Nkurunziza Kelly muramuzi, ni umuhungu wa sogokuru nyakubahwa Petero Nkurunziza. Yakuranye ubutwari ku buryo yavuze ngo ‘njyewe ngomba kuzitangira igihugu cyanjye’, ajya mu ishuri rya gisirikare, aragenda yiga hanze atahana amanota meza cyane, abandi bana b’abakuru bakunze kwigira nabi.”
“Hanyuma ahageze yemera kugira umuruho, ajya kwiga rya shuri rya komando, asohoka ari we wa mbere, ntabwo yigize umunebwe, ni umusore ufite ahazaza heza, yabaye icyitegererezo mu myitwarire myiza, mu bwenge, mu butwari, murumva ko n’abamuyoboye bamushima bakavuga bati ‘uyu musore azavamo ikintu’.”
Yahawe umudali w’intwari wa “Ordre de Merite Patriotique, classe de chevalier”, anahabwa ishimwe rya miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Burundi.
umugore wa adjudent nitunga waguye mu irasana kuri rweru.
Yashimye abasirikare barwanye n’u Rwanda
Mu bashimiwe na Ndayishimiye barimo abasirikare Adjudent Nitunga Jonathan wapfuye – wari uhagarariwe n’umugore we na Caporal – Chef Ndizeye Fulgence “bari kumwe ari na we watabaye n’abandi agatsinda umwanzi”, barwanye n’igihugu cy’abaturanyi yirinze kuvuga izina, ariko uburyo yagisobanuye yagushije ku Rwanda.
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi nyuma y’uko abarobyi bo muri iki gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.
Icyo gihe RDF yatangaje ko “Ubwo Ingabo z’u Rwanda zategekaga abo barobyi gusubira mu gihugu cyabo, Abasirikare b’u Burundi bari ku ruhande rwabo, batangiye kurasa ku Ngabo z’u Rwanda, nazo zirabasubiza.”
Nta musirikare w’u Rwanda wigeze ugirira ikibazo muri uko kurasanaho ndetse n’abo bari barashe baturutse mu Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo. Nyamara amakuru yatanzwe mu Burundi yemeje ko bwapfushije umusirikare umwe, ndetse byashimangiwe na Perezida Ndayishimiye.
Kelly nkurunziza umuhungu wa Pierre nkurunziza.
Yagize ati “Muzi ko mu minsi ishize wa mwanzi uhora adushotora hariya ku rubibi rwo mu majyaruguru, yaje ashaka kongera kuduhekura abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru, hanyuma rero muzi ko ingabo z’u Burundi zitajya zigoheka, zijya gutabara abo barobyi bari bagiye kwicirwa muri icyo kiyaga, hanyuma uyu Adjudent Nitunga Jonathan kuri urwo rugamba ni we wahasize ubuzima.”
Yavuze ko ari umusirikare wemeye kwitangira abenegihugu, icyo gihe ngo ni nawe wari uyoboye abasirikare bari kumwe.
Yakomeje ati “Muzi ko nta we uhakura izitamurya, yahasize ubuzima. Intwari nk’iyo rero ntiyareka gushimirwa izuba riva kuko murumva ko abarobyi bararokowe, we aremera arabitangira.
caporal-ndizeye fulgence uri mubarashe ku Rwanda.
Yari ari kumwe rero na Caporal-Chef Ndizeye Fulgence, ni Ingabo y’ubuhizi koko.”
“Icyo gihe muri icyo gitero, ni we washoboye kurwana bimwe by’ukuri, kugeza aho abanesha bamwe bahasiga agatwe, ndetse abandi baromoka abona kurokora ba barobyi, naho mugenzi we yari yamaze kuhasiga ubuzima.”
Abo basirikare bombi bahawe imidali, ndetse buri ruhande ruhabwa miliyoni y’amafaranga y’Amarundi.
Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi binyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru n’Intara ya Kirundo mu Burundi. Mu 2014, iki kiyaga kandi cyigeze kuzana amahari hagati y’ibihugu byombi ubwo hari imirambo yakunze kugaragara mu mazi yacyo ireremba hagati y’imbibi z’ibihugu byombi.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yakoze iperereza bigaragaza ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda ndetse ko nta n’umuntu n’umwe watatse ko yabuze uwe.
The post Burundi: gushotora u Rwanda byatumye bahabwa ishimwe ry’ubutwari. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/burundi-gushotora-u-rwanda-byatumye-bahabwa-ishimwe-ryubutwari/