Nyuma y'uko abatoza ba AS Kigali bose basoje amasezerano, biravugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w'uko batazongererwa amasezerano bose.
Abatoza batatu b'iyi kipe, umutoza mukuru Eric Nshimiyimana wari wayigarutsemo umwaka ushize wa 2019 akaba asoje amasezerano y'umwaka yari yahawe.
Umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu n'umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas, aba bose basoje amasezerano, bikaba bivugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w'uko batazongerwa amasezerano.
Impamvu ni uko iyi kipe itishimiye umusaruro w'iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino kandi yatanze amafaranga menshi igura abakinnyi.
Mu kiganiro umunyamabanga w'iyi kipe, Gasana Francis yagiranye na ISIMBI yavuze ko ayo makuru atari yo gusa yemeje ko basoje amasezerano batangiye ibiganiro, gusa ngo nibitagenda neza bazatandukana na bo.
Yagize ati“ayo makuru ntabwo ari yo rwose, ntabwo twatandukanye n'abatoza bacu. Twatangiye kuvugana na bo kugira ngo tube twabongerera amasezerano kuko nta kibazo dufitanye n'abatoza bacu. Sinakwemeza ko tuzakomezanya na bo kuko mu kuganira ku masezerano habamo byinshi, nibikunda tuzakomezanya kandi nibyanga ubwo tuzabareka.”
AS Kigali ntiyanyuzwe n'umusaruro yagize umwaka ushize w'imikino bitewe n'ibyo yari yashoye, yasoje ku mwanya wa 6 n'amanota 33. Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wahise atandukana n'iyi kipe Umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas(ibumoso), Mateso(ukurikiyeho) na Eric Nshimiyimana(wa kabiri uhereye iburyo) bashobora gutandukana na AS Kigali
http://dlvr.it/Rc84Rv
Post a Comment
0Comments