Ku mugoraba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, umuhanzi Bruce Melondy yasinye amasezerano ya miliyoni 50 yo kwamamaza ikinyobwa cya Brok, ibintu avuga ko ari iby'agaciro kuri we.
Iki kinyobwa(inzoga) gikorerwa muri Poland, u Rwanda rubaye igihugu cya kane kigiye gucuruzwamo muri Afurika.
Emmanuel uhagarariye iki kinyobwa cya Brok mu Rwanda, yavuze ko bahisemo kumenyekanisha iki kinyobwa birushijeho bifashishije umuhanzi Bruce Melody kuko na we ibikorwa bye byivugira.
Bruce Melody yavuze ko yishimiye kwamamaza iki kinyobwa kuko ibi biba bigaragaza ko hari icyo aba amaze gukora.
Yagize ati“byanshimishije cyane, njye ndi umukozi, ndi munyakazi. Ibi bigaragaza ko abashoramari batangiye kugirira umuziki nyarwanda icyizere. Turimo gukora cyane, njyewe biranshimisha iyo umushoramari aje agatanga amafaranga angana atya mu muziki, ni iby'agaciro.”
Uru ruganda na Bruce Melody bifuje ko igihe amasezerano yabo azamara yaba ibanga, gusa amakuru avuga ko ari umwaka umwe.
Bruce Melody muri uru rugendo rwo kwamamaza iki kinyobwa akaba yahisemo kuzafatanya na Shaddyboo na we wari uhari ubwo basinyaga amasezerano.
Iki kinyobwa kigeze mu Rwanda nyuma yo kugera mu bihugu nka Kenya, South Sudan ndetse na Uganda.
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-ya-bruce-melody-nyuma-yo-gusinya-amasezerano-ya-miliyoni-50