Abakinnyi batatu b'abanyarwanda bakina muri Tanzania bahanganiye agera kuri miliyoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 3 b'abanyarwanda muri Tanzania mu ikipe ya Simba SC na Yanga Africans, bahanganiye igihembo cya miliyoni y'amashilingi kizatangwa na n'umuterankunga w'aya makipe, Sports Pesa.

Abo ni Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick ba Yanga na Meddie Kagere wa Simba SC.

Gusa aba bakinnyi ntabwo bahanganye bonyine kuko bahanganye na bagenzi babo bakinna mu makipe yabo.

Sports Pesa itera inkunga aya makipe, yazanye iri rushanwa ryo gutora umukinnyi mwiza uhiga abandi mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 ariko bigakorwa mu buryo bubiri.

Ntabwo hazatorwa umukinnyi umwe witwaye neza muri aya makipe yombi ateranye, ahubwo ni ugutora umukinnyi umwe muri buri kipe.

Kuri link yo gutora amazina y'abakinnyi ba Simba SC n'ay'abakinnyi ba Yanga aratandukanye, utora mu gice kimwe ugahita ujya gutora no mu kindi. Bivuze ko Kagere ashobora kukegukana muri Simba SC, muri Yanga kikegukanwa na Haruna cyangwa Papy.

Link yo gutoreraho iri kuri paji ya Facebook ya Sports Pesa Tanzania. Waha amahirwe abanyarwanda yo kwegukana iki gihembo unyuze hano.

Papy na Haruna muri Yanga bahataniye miliyoni


source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-batatu-b-abanyarwanda-bakina-muri-tanzania-bahanganiye-agera-kuri-miliyoni
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)