Ku munsi w'ejo amakipe abiri akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Yanga ya Haruna na Papy yari yasuye JKT mu mukino w'ikirarane, mu gihe Sandvikens ya Yannick Mukunzi yari yasuye Brommapojkarna mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona yo muri Sweden mu cyiciro cya 3.
JKT yari yakiriye Yanga kuri Jamhuri Dodoma, ni umukino Haruna Niyonzima yatangiye ariko Sibomana Patrick Papy we abanza ku ntebe y'abasimbura.
Yanga ntiborohewe n'iuyu mukino w'ikirarane kuko ku munota wa 36, Michael Aidan Pius wa JKT yaje gutsindira igitego ikipe ku mupira yari atereye kure uboneza mu izamu, igice cya mbere cyaje kurangira ari 1-0.
Ku munota wa 52 ni bwo Sibomana Patrick Papy yinjiye mu kibuga asimbuye Balama, uyu musore akaba yaje no kuba umucunguzi w'iyi kipe wayifashije gukura inota 1 mu mujyi wa Dodoma.
JKT yakekgaga ko ishobora kuza kwihagararaho umukino ukarangira ari 1-0, ntibyaje kubahira kuko ku munota wa 75, Haruna Niyonzima yaje gutera umupira mu izamu maze umunyezamu Abdulrahman Mohamed wa JKT ananirwa kuwufata ngo awukomeza, Sibomna Patrick wari wakurikiranye ahita ashyira umupira mu rushundura. Umukino warangiye ari 1-1.
Nyuma y'umunsi wa 29, Yanga iri ku mwanya wa 3 n'amanota 55, Azam ya 2 ifite 57 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 72.
Ku rundi ruhande muri Sweden ntibyari byoroheye Yannick Mukunzi na Sandvikens ye, kuko baje gutsindwa ibitego 3-1 na Brommapojkarna, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 76. Iyi kipe mu mikino ibiri imaze gukina ifite inota 1, ikaba iya 12 mu makipe 14.
source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-ntiyahiriwe-n-ijoro-ryakeye-haruna-na-papy-batabara-yanga