Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy, ari mu bakinnyi b'iyi kipe bashobora gukatwa umushahara bitewe n'uko biyongereye ibiro byinshi muri iki gihe cya COVID-19, ibintu umutoza yafashe nk'amakosa y'imyitwarire.
Ubwo shampiyona y'iki gihugu yahagararaga, umutoza w'iyi kipe Luc Eymael yahaye abakinnyi ibyo bagomba gukora kugira ngo bagumana urwego rwabo, ariko ubwo bari basubukuye imyitozo abakinnyi barimo Sibomana Patrick, David Molinga na Abdulaziz Makame bariyongereyeho ibiro byinshi.
Kapiteni w'iyi kipe wungirije, Juma Abdul yavuze ko umutoza Eymael byamubabaje cyane ndetse abakinnyi bose biyongereyeho ibiro bagomba gukatwa umushahara.
Yagize ati“umutoza yavuze ko umukinnyi wese uziyongera ibiro azakatwa umushahara we, uko ni ukuri, ntekereza ko nahabwa raporo ikintu cya mbere azakora ari ukureba abananiwe kuzuza inshingano za bo, ngo bakore ibyo yabahaye.”
Umuganga w'ikipe ya Yanga aherutse gutangaza ko ibipimo byagaragaje ko uyu musore w'umunyarwanda, Sibomana Patrick yiyongereyeho ibiro 7, ndetse we na bagenzi babiri David Molinga na Makame bakaba barahise bashyirirwaho imyitozo yihariye.
source http://isimbi.rw/siporo/article/papy-mu-bakinnyi-ba-yanga-bashobora-gukatwa-umushahara