Musanze: Umusore yagerageje kwirukana umukobwa bamaranye amezi atanu, amubera ibamba #RwOT

webrwanda
0



Hirwa Venant wo mu Karere ka Musanze yagerageje kwirukana umukobwa bari bamaze amezi atanu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, ariko akaza kumwihakana mu gihe yaburaga iminsi mike ngo abyare inda avuga ko ari uy’uwo musore babanaga.
Uyu mukobwa witwa Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 akomoka mu Karere
 ka Musanze; avuga ko umugabo we bari bamaze igihe bakundana, ndetse amezi 
atanu ashize babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo, gusa ngo urukundo rwabo
 rwaje kuzamo agatotsi avuga ko katurutse iwabo w’umuhungu nk’uko yabibwiwe
 n’inshuti z’umugabo we.
Aba bombi ngo bari barateganyije kuzasezerana imbere y’amategeko n’imbere 
y’Imana mu kwezi kwa Gicurasi 2020, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo
 cya COVID-19, aribwo bombi bumvikanye kubana kuko uyu mukobwa yari atwite, 
iby’ubukwe bakazabukora nyuma.
Nyiramasengesho akomeza avuga ko Hirwa yita umugabo we yaje gusubira mu kazi
 akora i Kigali. Nyuma yatangiye kumusaba kumusohokera mu nzu agasubira iwabo,
 cyane ko yarimo yihakana inda y’umwana atwite, umukobwa agira ngo ntibizakomeza
 ariko ubu byahinduye isura.
Umukobwa avuga ko aho yangiye kuva mu nzu umusore yahise yirukana umuzamu 
w’umusaza wahakoraga, azana uw’umusore, umugore agira impungenge z’izo mpinduka 
yanze uwo muzamu iryo joro ataharaye ngo nibwo abajura bateye urwo rugo baramwiba, 
ibintu akeka ko umugabo we yabigizemo uruhare.
Aganira na IGIHE, Masengesho yavuze ko “Nari maze amezi atanu mbana n’uyu mugabo.
 Nta kibazo twigeze tugirana, n’aho yari yarasubiriye mu kazi i Kigali yanyohererezaga
 amafaranga yo kwifashisha, mu minsi ishize nibwo yayahagaritse nkomeza kwirwanaho.
 Nyuma yansabye kumusohokera mu nzu, anihakana inda ntwite, inshuti ze za hafi nizo 
zambwiye ko mama we ariwe ubyihishe inyuma kuko ngo twabanye tudasezeranye kandi 
natwite.’’
IGIHE yagerageje kuvugana na Hirwa ufite inzu iherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, ariko amaze kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ngo amubaze iby’iki kibazo ahita akupa telefoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, 
avuga ko iki kibazo bakimenyeshejwe, gusa ba nyiracyo ntibasobanura neza imiterere 
yacyo.
Yagize ati ‘‘Umusore ni we waje ambwira ko umukobwa yamusuye akaba yanze 
gutaha, kandi atwite inda atemera, ahubwo ngo ashaka kumwizirikaho. 
Mu by’ukuri twagezeyo bose bari bafite kamere ntibigeze bashaka kudusobanurira 
ko bamaze igihe babana, gusa umusore akemera ko baryamanye ariko inda atari iye.’’
Akomeza ati “Kuko twabonaga umukobwa akuriwe cyane, ndetse atabasha 
gusubira iwabo i Rubavu kuko hari mu kato twasabye umusore kumurekera mu rugo
 akabanza akabyara hakazakorwa ADN, umusore ntiyakunda. Umukobwa nawe kuko
 yagaragaje ko afite impungenge ku mutekano we twamusabye ko na we yashakirwa 
aho aba ari agakurikirana ikibazo cye mu mategeko atubwira ko atayivamo azahabyarira,
 twiyemeza kubakorera raporo bazifashisha bakurikirana ikibazo cyabo"
Kugeza ubu Nyiramasengesho, asaba ko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano 
zamuba hafi kubera ko atizeye neza umutekano we kuko umugabo yamuteye 
ubwoba. Yanasabye ko imiryango yombi yahuzwa ikiga ku kibazo cye kugeza 
abyaye hakamenyekana ukuri akabona ubutabera.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)