Abo bagore ni Byukusenge Angelique w'imyaka 19 na mugenzi we Dukuzumuremyi Janviere w'imyaka 21 bombi babana n'abana babo bari mu kigero cy'imyaka 2 bahisemo kuba muri icyo gihuru kubera ibibazo byo mu miryango.
Uwitwa Byukusenge avuga ko yaje kuba muri ako gace avuye mu murenge wa Muhima ho mu karere ka Nyarugenge nyuma y'uko umugabo we yamutaye akamusiga mu nzu y'ubukode nta mikoro amusigiye, naho Dukuzumuremyi Janviere we ngo yaje ahunga se washaka kumutema amuziza ko yabyariye iwabo ngo bakamwirukana bamujyana k'uwamuteye inda nyamara atazi irengero rye.
Icyifuzo bahuriyeho ni icyo gusaba ubuyobozi kubafasha kubona aho bakinga umusaya bakava muri icyo gihuru bahanganiramo n'inyamaswa.
Angelique ati “Ubwo rero njyewe kubera nta muntu wamvugira ndaza nishakira ubuzima hano muri ino migano niho ndyama.”
Nyuma y'igihe kirenga ukwezi nibwo Dukuzumuremyi Janviere yasanze , Angelique muri iyi migano bafatanya urugamba rutoroshye rw'ubuzima.
Janviere yagiye kuba mu migano ahunga se washakaga kumutema amuziza yo yabyariye iwabo.
Aigira ati “Aho mbyariye aranyirukana, ngo ntabwo ngushaka muri uru rugo, ngo genda uge ku waguteye inda kandi uwanteye inda njyewe ntabwo nzi iyo yagiye”.
Dukuzumuremyi Janviere avuga ko yabanje gucumbikirwa n'umusaza witwa Gashugi mu gihe cy'amezi abiri uyu musaza akamubwira ko akeneye inzu ye.
Gashugi avuga ko amaze gukenera inzu ye, yafashe uyu mukobwa amusubiza iwabo, iwabo nanone baramushushubikana niko gufata icyemezo cyo kujya kuba muri iyi migano asangamo mugenzi.
Mu gahinda kenshi agira ati “Mukadada aba afashe matora n'ibindi abijugunya hanze ngo wowe ntabwo ushobora kunyinjirira mu nzu yanjye. Babwira papa ngo wamuretse akinjira aravuga ngo aho kugira ngo yinjire ahubwo namutema, nibwo namanutse nsanga uyu nguyu”.
Ikifuzo cy'aba bagore bombi ni uko Leta yabafasha kubona aho kuba bakava muri iyi migano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa umurenge wa Kinyinya Duwayezu Alphred yavuze ko k'ubuyobozi bw'umurenge ikibazo batangiye kugikurikirana.
Ybawiye TV1 ati “Icya mbere twakoze kihutirwa ni ukubavana aho bari kuko nk'Abanyarwanda bagomba gutura ahantu heza. Icya kabiri ni ukubahuza n'imiryango yabo tukabafasha gukemura ibibazo by'amakimbirane agiye ahari”.
Yakomeje agira ati “Ubu muri kano kanya bari mu buyobozi bari kumwe n'ababyeyi babo ariko nyuma yaho umwe arajya kuba kwa se undi nawe tumushakishirije aho araba atuye tumukodeshereze”.
Angelique wirukanywe n'umugabo we muri iyi migano yari ahamaze amezi abiri, mu gihe mugenzi we wirukanywe n'ababyeyi be bamuziza ko yatewe inda yari amaze mu migano amezi abiri.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hatahuwe-abagore-babiri-bamaze-igihe-babana-n-abana-babo-mu-gihuru