APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana – Bukuru Christophe

webrwanda
0

Bukuru Christophe, umukinnyi w'ikipe ya APR FC, asaba abakunzi b'iyi kuguma kubatera ingabo mu bitugu cyane kuko imbaraga za bo ni zo zituma nk'abakinnyi bagira icyo bageraho.

Uyu musore usoje umwaka we wa mbere muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yasabye abafana b'iyi kipe kugumya kubaba hafi kuko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana.

Yagize ati“icyo nabasaba ni uko batuguma inyuma bagakomeza kutwereka urukundo kandi natwe turabakunda, APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana baba baturi inyuma, ni bo baduha imbaraga zo gutuma natwe tubaha ibyshimo, bakomeze batube inyuma.”

Bukuru Christophe yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Rayon Sports ayimazemo umwaka umwe, hari nyuma yo gutandukana na Mukura VS.

Bukuru Christophe yibukije abafana ko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana
Abafana ba APR FC basabwe kugumya gushyigikira iyi kipe


source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ntabwo-ari-twe-apr-fc-ni-abafana-bukuru-christophe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)