Kamonyi: Bane bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'urugarika #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2020, saa mbili n'igice za mu gitondo, mu mudugudu wa Nzagwa Akagari ka Nyarubuye. Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye RBA ko iyi mpanuka yatewe n'imiterere y'ahacukurwa amabuye y'urugarika avuga ko aba bakozi bane bacukuraga mu buryo bwemewe n'amategeko. Yagize ati “Ikirombe cyari gifite ibyangombwa byo gukora, cyagwiriye abakozi bane, babiri bapfuye, umwe niwe wabanje kwitaba Imana undi nawe yapfuye bamugejeje imusozi abandi babiri bakomeretse”. Meya Kayitesi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'imiterere y'ahacukurwaga aya mabuye. Aba bantu bane nibo bonyine bari muri iki kirombe. Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Remerera Rukoma, ninaho hari kuvurirwa babiri bakomeretse. Amabaye y' ‘urugarika' ni amabuye y'uweru akoreshwa mu bwubatsi. Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere dukorerwamo ubucukuzi bw'amabuye atandukanye y'agaciro mu Rwanda.
http://dlvr.it/RYptLd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)