Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

webrwanda
0

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y'abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy'uko ikimukeneye.

Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n'umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y'imikino 2(seasons 2)”

Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by'ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

“Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n'andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n'ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y'uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera


Click here for more...
from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)