Agahigo ka mbere yakesheje muri 2010, ubwo Nigeria yizihizaga isabukuru y'imyaka 50 ibonye ubwigenge. Icyo gihe nibwo Adenle yashushanyije ishusho ingana n'ikibuga cy'umupira w'amaguru gihagazemo abantu yandikamo ngo ‘Celebrating Nigeria @50'.
Adetunwase Adenle, agahigo ka kabiri yesheje ni uguhagarika abana benshi hamwe bagasomera rimwe. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gukundisha abantu gusoma. Mu gihe ashushanya ishusho ingana n'ikibuga cy'umupira w'amaguru yari agamije gukundisha abana gushushanya.
Agahigo ka gatatu yesheje no ako guhagarika abantu benshi hamwe bagakarabira intoki rimwe barenga ibihumbi 37. Ibi byo yabikoze agamije gushishikariza abana kugira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara z'ibyorezo.
Adenle avuga ko azakomeza kwesa utundi duhigo mu rwego rwo kuzamura ibendera ry'igihugu cye ku ruhando mpuzamahanga no kwigisha abantu ibintu bitandukanye.
Joshua Usoro, abenshi bazi nka Jason, niwe Munyanijeriya wa kabiri mu kwesa uduhigo twa Guinness World Records kuko aherutse kwesa agahigo ko kugenda ahantu harehare abyina. Aka gahigo kabaye aka kabiri kuri Jason kuko yari afite ako kubyina amasaha menshi.
Jason yamaze amasaha 53, iminota 28 n'amasagonda 47 abyina, byabereye mu mujyi wa Lagos tariki 6 Mata 2019.
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ibyo-wamenya-kuri-Adetunwase-Adenle-mwarimu-umaze-kwesa-uduhigo-tune-dukomeye-ku-Isi