1.Guhata inanasi
Hakozwe igikoresho kifashishwa mu guhata inanasi neza kandi mu gihe gito. Icyo gikoresho gifite umwenge umeze nk'uwitiyo winjizwa mu mutima w'inanasi wagaraga inanasi igahita iva mu gishishwa cyayo. Iki gikoresho kitwa
2.Igare rikata pizza na capati
Birasaba n'ibisekeje ariko niko kuri, hakozwe icyuma gikozwe mu ishusho y'igare kifashishwa mu gukata Pizza na Capati kitwa ‘two-bladed pizza knife'
3.Igare rifite aho guheka uruhinja
4.Akabaho gaterura ikirahure
Birashoboka ko hari abantu baba babangamiwe no kuba umuseriveri abazanira ikirahure cyo kunywesha akakizana agifashe mu ntoki kandi umuntu aba atizeye niba uwo museriveri yakarabye neza. Ubu hakozwe akabaho gaterura ikirahure ku buryo ugiye kukinywesha ariwe ugikozaho intoki.
5.Itasi itanduza ameza
Ubusanzwe itasi ikoze ku buryo iyo hari igitonyaga cy'icyayi, ikawa n'ikindi cyose wanyweramo kiyimanutseho gihita kigwa ku meza cyangwa ku muntu uri kuyinywesha. Kuri ubu hakozwe itasi ifite akantu kameze nk'urubaraza ahana hasi ku buryo icyo gitonyanga gihera ku itasi aho kugwa ku meza.
6. Ikiroso cyo mu mutwe kidasanzwe
Abantu bagira umusatsi muke kugira ngo base neza basokoresha ikiroso. Hakozwe ikiroso gifite mu menyo yacyo akantu kameze nka tapi ku buryo iyo umaze gusokoza ushaka kugisukura ngo ugikuremo imvuvu n'imisatsi uhita wegura iyo tapi imyanda ikavamo.
7.Ikarito z'ikoranabuhanga
Abantu babika ibintu haba muri butike cyangwa mu rugo bakazishiduka byarangiritse batabizi. Hari ikarito yakozwe ikoreshwa n'ikoranabuhanga ku buryo ikintu ubiteko iyo kariko ihita ikwereka iminsi icyo kintu kirazamaramo ari kizima, iyo minsi ikazagenda ikabanuka ukabiboneka mu gataburo kaba kuri iyo karito.
8.Keyboard ya telefone
Hari abantu babangamirwa no kwandika bakoresheje telefone ya smartphone bitewe n'uko inyuguti. Hakozwe keyboard ya telefone ngendanwa ku buryo aho kugira ngo ugorwe no kwandika ukoresheje inyuguti zo muri telefone ukomekaho keyboard ubundi ukanda muri telefone bikoroheye nk'uri kwandika muri mudasobwa.
9.Buji itajya ishira
Ubusanzwe buji ni igikoresho icana rimwe kigashonga kigashira ariko hari buji zidasanzwe zakojwe ugura rimwe ukazayicana ubuzima bwose. Iyo buji iyo uyicanye ishonga igwa mu kantu kameze nk'itibe iyo ishonze igashira iba yashiriye muri ako gatibe, bityo ukongera ukayicana bundi bushya bigakomeza gutyo.
10.Irinwari zisekeje
Urinoire, ni aho abagabo bihagarika, hakozwe ubwoko bwa irinwari zifite ishusho y'umunwa w'umuntu uri guseka ku buryo uyo umugabo yihagaritse aba ameze nk'uri kwihagarika mu kanwa k'umuntu wasamye.
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Dore-ibintu-10-bitangaje-ushobora-kuba-utari-uziko-byavumbuwe