Hashize imyaka ibiri nyina wa Diamond Platnumz atandukanye n'umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wari warashakanye na Mama Dangote, nyina w'icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko bamaze imyaka ibiri batandukanye, asaba abantu kureka gukomeza kubafata nk'abakibana.

Uyu mugabo uzwi nka Rally Jones, cyangwa Uncle Shamte, yabigarutseho mu kiganiro cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yabajijwe niba imyambaro yari yambaye yaratoranyijwe na Mama Dangote.

Mu kumusubiza, yavuze ko uwo mubano warangiye kera, bityo ibikorwa bye bya buri munsi bitakimureba.

Yagize ati "Ntabwo tukiri kumwe kandi ibyo kunyambika ntibikimureba. Ndashaka kubivuga mu magambo make kugira ngo abantu babimenye. Ubu hashize nk'imyaka ibiri tutakibana. Abashaka kumbona baze bansange aho ndi, bareke kunyura kuri we ngo bambone. Ubu meze neza nk'uko mubibona."

Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atungura benshi kuko hari hakiri abantu bakekaga ko aba bombi bakiri mu rukundo.

Rally Jones ni umugabo wari umaze imyaka myinshi abana na Mama Dangote, bakunze kugaragara bari kumwe mu birori bitandukanye ndetse bagaragaza urukundo rwabo imbere y'abafana ba Diamond Platnumz.

Mbere ye, Diamond yakuriye mu rugo rw'uwitwa Mzee Abdul Juma, wamureze kuva akiri muto ndetse benshi bamufataga nka se.

Nyuma ariko Mama Dangote yaje gutangaza ko Abdul Juma atari se wamubyaye, ahubwo yari yarashakanye na we nyuma yo gutandukana n'umubyeyi wa Diamond.

Nyina wa Diamond yatandukanye n'umugabo we



Source : http://isimbi.rw/hashize-imyaka-ibiri-nyina-wa-diamond-platnumz-atandukanye-n-umugabo-we.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)