Umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania, Bella Kombo azitabira igitaramo ngaruka mwaka "In Christ Now" cya René na Tracy.
Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026, kibere muri Camp Kigali.
Kikaba kigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko Tracy n'umugabo we René bagiteguye, bavuze ko kizajya kiba buri mwaka.
Umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania ndetse banafite izina muri Afurika y'Iburasirazuba, Bella Kombo yavuze ko azitabira iki gitaramo.
Ati "Mbafitiye amakuru meza ajyanye na 'In Christ Now,' cyateguwe n'inshuti zanjye nziza, abavugabutuma Patrick n'umugore we Tracy."
"Mubwire buri umwe ko Bella Kombo guturuka muri Tanzania nzaba mpari, n'ubushize nari mpari byari byiza, ndizera ko no kuri iyi nshuro, yego sinzi uko Imana izabikora ariko bizaba birenze, mubwire buri umwe ko nzishimira kubabonayo."
Tracy Agasaro na René Patrick Iradukunda bateguye iki gitaramo, bavuze ko igitekerezo cyavutse ku cyifuzo cyo gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakagirana ibihe byihariye n'Imana binyuze mu kuyiramya.
Cyateguwe hamijwe gushyiraho igicaniro cyo kuramya Imana cyubakiye ku busabane nayo ndetse no kuryoherwa n'ibyiza byose duheshwa no kuba muri Kristo Yesu.
Source : http://isimbi.rw/bella-kombo-ukomeye-muri-gospel-ya-tanzania-azitabira-igitaramo-cya-rene-na.html