Rutahizamu wa Burnley mu Bwongereza wifuzwa n'ikipe y'igihugu Amavubi, Ndayishimiye Mike Trésor ategerejwe i Kigali aho azaba aje gusura u Rwanda.
Uyu rutahizamu umaze igihe wifuzwa n'u Rwanda ariko akaba yarakiniye ikipe y'igihugu y'u Bubiligi, gusa yahamagawe rimwe ntibongeye kumuhamagara hakaba hari amahirwe ko yazakinira u Rwanda.
U Rwanda rukaba ruri mu biganiro n'uyu mukinnyi ngo abe yaza kurukinira ariko ibiganiro bikaba bitararangira ahubwo murumuna we Ndayishimiye Matteo ukinira KVC Wilrijk yo mu Bubiligi we yarahamagawe.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko Mike Trésor azaza mu Rwanda kureba murumuna we mu mikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda guhera tariki ya 26 Werurwe 2026.
Mike Trésor akaba atazaza mu Rwanda wenyine ahubwo azazana na nyina aho bazaba baje gutembera no kureba u Rwanda, ibi bishobora kuzagira ingaruka ku biganiro u Rwanda rurimo kugirana n'uyu mukinnyi.
Ati 'Hari murumuna wa Trésor, umuntu w'icyitegererezo kuri we ni mukuru we Mike Trésor, yaradusabye aratubwira ngo we na mama we byibuze baza bakanareba n'u Rwanda? Bakareba n'ukuntu FIFA Series iteguwe, bakanareba n'Amavubi?'
'Nabo turacyari mu biganiro bigeze kure nubwo muri iyi FIFA Series bitabashije gukunda ariko turibaza naza akareba n'u Rwanda ukuntu babafata neza, akareba murumuna we akina, na we azavuga ngo reka nanjye nzagusange ubutaha, twizera kuzagira Mike Trésor mu mikino iri imbere, gusa kuri iyi nshuro azaza aherekeje murumuna we.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mike Trésor na we yifuzaga kuza gusura u Rwanda akareba igihugu cyimwifuza ko yagikinira ndetse akaba anatekereza ko nubwo atakinira u Rwanda ariko akaba yahagira n'ibikorwa byafasha mu kuzamura impano z'abakiri bato.
Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-u-rwanda-agiye-kuza-i-kigali.html