'Nirukanwe muri korali banziza ko nta mpano mfite' – Chance wa Ben mu ntangiriro ye y'ubuhanzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Mbanza Chance, umwe mu bagize itsinda rizwi nka Ben na Chance, yagarutse ku ntangiriro z'urugendo rwe mu muziki, agaragaza ko rutari rworoshye nk'uko benshi babyibwira uyu munsi. Yavuze ko mu gihe yatangiraga kuririmba, yahuye n'imbogamizi zikomeye zirimo no kwirukanwa muri korali yaririmbyemo bwa mbere.

Ibi Chance yabivuze ari kumwe n'umugabo we Ben, ubwo bitabiraga igitaramo cya Gen-Z Comedy gisanzwe kibera muri Camp Kigali, mu gice cyiswe nka 'Meet Me Tonight'. Mu kiganiro bagiranye n'abitabiriye icyo gitaramo, Chance yasobanuye ko igihe yatangiraga, ubuhanzi bwe mu kuririmba butari buhamye, bituma bamwe batamubonamo impano ihagije.

Yagize ati, hari igihe yigeze kubwirwa ko atazigera aba umuririmbyi mwiza, ndetse aza no gukurwa muri korali kubera iyo mpamvu. Icyakora, aho gucika intege, yahisemo gukomeza gushakisha impano yari afite, maze aza gusanga kubyina ari byo bimubereye.

Chance yavuze ko iyo ntambwe yo kumenya impano ye nyakuri yamufashije kongera kwiyubaka no gutinyuka kugaruka mu muziki afite icyizere. Uyu munsi, we na Ben bamaze kuba bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ibintu agaragaza ko byaturutse ku kwihangana no kutareka inzozi zabo zipfa.

Yasoje ashishikariza urubyiruko kudacika intege igihe bahuye n'ibigeragezo, kuko hari igihe gutsindwa biba intangiriro yo kuvumbura impano nyayo umuntu yihishemo.

'Nirukanwe muri korali banziza ko nta mpano mfite' â€" Chance wa Ben mu ntangiriro ye nk'umuhanzi



Source : https://kasukumedia.com/nirukanwe-muri-korali-banziza-ko-nta-mpano-mfite-chance-wa-ben-mu-ntangiriro-ye-yubuhanzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)