Ku wa 17 Gashyantare 2026, umusesenguzi Grace Wanjiru yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uherutse kugirwa Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), amusaba kugaragaza ubuyobozi bushingiye ku biganiro n'amahoro mu karere k'Ibiyaga Bigari.
Muri iyo baruwa, umwanditsi avuga ko yumvise neza ijambo rya Ndayishimiye yavugiye mu nama ya AU i Addis Ababa ku wa 14 Gashyantare 2026, aho yashimangiye ubumwe, ubufatanye n'akamaro k'ibiganiro mu gukemura ibibazo bya Afurika. Icyakora, agaragaza impungenge ko imikorere ye ishobora kudahuza n'ayo magambo, ashingiye ku byo yagaragaje mu gihe yayoboraga Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) mu 2022.
Ibaruwa igaruka cyane ku ruhare rw'ingabo z'u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bivugwa ko aho kwibanda ku kurinda abasivili no gushyigikira inzira y'amahoro ya Nairobi na Luanda, zifatanyije n'ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n'umutwe wa FDLR mu mirwano irwanya M23. Umwanditsi abona ibi nk'ibinyuranyije n'inshingano z'ingabo zoherejwe n'akarere.
Iyo baruwa kandi inenga uburyo u Burundi bukomeje kohereza ingabo muri RDC n'ubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije kugabanya umwuka mubi mu karere, zirimo ibiganiro byashyigikiwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar. Nk'uko Wanjiru abivuga, ibi bishobora kutajyana n'umurongo w'ibiganiro Perezida Ndayishimiye ahora ashyira imbere mu ruhame.
Undi mwanya munini wagarutsweho ni ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo zahungiye mu Burundi, aho bivugwa ko ziri mu nkambi zuzuye cyane kandi zidafite ibikoresho bihagije, ibintu byateje impfu z'abagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa. Umwanditsi asaba ko hakongerwa imbaraga mu korohereza izo mpunzi gutaha ku bushake igihe umutekano wagarurwa iwabo.
Ibaruwa inagaruka ku birego bivuga ko ingabo z'u Burundi zishyirwa mu majwi ku byaha byibasiye abasivili mu gace ka Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo, ndetse n'ikibazo cy'abasirikare bavuga ko bamaze igihe badahembwa neza mu butumwa bwo hanze, bikomeje kugabanya morale mu gisirikare.
Mu gusoza, umwanditsi asaba Perezida Ndayishimiye gushyira imbere amahoro, ubwiyunge n'iterambere ry'igihugu cye mbere yo gutekereza ku nshingano z'umugabane, ashimangira ko Afurika ikeneye ubuyobozi bukomeye ariko bushingiye ku kuri, ku biganiro no ku kubahiriza amahame y'amahoro n'umutekano mu karere.




