Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b'iyi kipe kwisuzuma bakareba impamvu ituma batsindwa kandi bafite ubushobozi.
Ibi yabibabwiye ku mugoroba w'ejo hashize ubwo yari yabasuye mu myitozo mbere y'umukino wa Shampiyona w'umunsi wa 21 bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatanu.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko nk'ubuyobozi bw'Ingabo babafite mu nshingano ari yo mpamvu yabasuye.
Ati "muzi ko nk'ubuyobozi inshingano dufite namwe murimo nk'ikipe twese dukunda, ni yo mpamvu ndi hano."
Yakomeje avuga ko mu minsi yatambutse hari imikino yazaga kubareba akabona bafite ubushobozi ariko ntibatsinde, igihe ngo kirageze bongere batange intsinzi.
Ati "Hari ahahise mwasitaye mu mikino itambutse ariko nzi ko namwe mutakwemera kuguma gutyo, amaso twongere tuyahange imbere dutange intsinzi, kandi inshuro nza kubareba ku mikino mwakinnye mbona ubushobozi mubufite."
Yabasabye kongera kwisuzuma hagati yabo bakibukiranya intego z'ikipe. Ati "ndabasaba ngo hagati yanyu mwongere mwibukiranye intego z'ikipe."
Gen MK Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi gutanga ibyishimo bahereye ku mukino wa Police FC w'uyu munsi.
Ati "Imikino ikomeye iracyahari muhereye no k'uwo mufite ejo (uyu munsi) muduhe ibyishimo ubundi tuzahure tubashimira nk'uko twamye."
APR FC ya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 38 inganya na Al Hilal ya mbere, imaze imikino 3 itabona amanota 3 aho yanganyije na Kiyovu na Bugesera igatsindwa na Al Hilal, iheruka gutsinda tariki ya 4 Gashyantare itsinda Gasogi United 3-0.
Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-muganga-yasabye-abakinnyi-ba-apr-fc-kwisuzuma-12700.html