Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya, Zuchu yongeye gushimangira urukundo afitiye umubyeyi we Khadija Kopa kandi ko ari ntagereranywa, ni nyuma yo kumuha impano y'imodoka nshya y'akataraboneka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Prado.
Zuhura Othman uzwi nka Zuchu yateguye iki gikorwa mu ibanga rikomeye, aho imodoka yavuye ku isoko ry'imodoka muri Tanzaniya igashyikirizwa nyina, nawe wigeze kuba umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Taarab atabizi na gato.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu agaragara ari kumwe n'abandi bantu bo mu muryango we, basohokanye Kopa hanze y'urugo rwe hanyuma bakamutunguza iyi modoka.
Kopa yafunguwe amaso asanga imbere ye imodoka y'umukara, ifite plaque yihariye yanditseho izina rye 'Kopa', yahise atungurwa cyane ararira, ananirwa kuvuga.
Zuchu yamubwiye amagambo amwibutsa ko yari yarigeze kumubwira ko imodoka ye ishaje, imaze kumunanira, kandi ko yifuzaga Prado.
Ati 'Mama, wifuzaga Prado, none ngiyi. Ni iyawe.'
Kopa yashimiye Imana n'umukobwa we, amusabira imigisha n'uburinzi, anamusabira kuramba.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Zuchu yagize ati 'Nta munezero uruta kubona mama yishimye. Ibi si ibintu bito kuri njye nk'umwana wiyemeje gukora cyane.'
Yashimiye kandi umugabo we Diamond Platnumz ku nkunga ahora amuha mu nzozi ze. Iyo modoka byemezwa ko ifite agaciro kari hafi miliyoni 106 z'amashilingi ya Tanzaniya, ikaba ifite ibikoresho bigezweho birimo imyanya itanga ubwinyagamburiro budasanzwe, sisiteme y'umutekano n'umuziki wo ku rwego rwo hejuru.
Source : http://isimbi.rw/zuchu-yageneye-nyina-imodoka-y-akataraboneka.html