APR FC yatsinze Amagaju ifata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsinze Amagaju 1-0 cya Omborenga Fitina mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona ku ruhande rwa APR FC ihita ifata umwanya wa kabiri inyuma ya Police FC ibarusha 2.

APR FC yakinaga umukino w'umunsi wa 15 mu gihe Amagaju yaherukaga kunyagirwa na Al Hilal 8-0, yo yakinaga umunsi wa 17 ari na wo usoza imikino ibanza yayo.

APR FC yari mu byishimo byo gutsinda Rayon Sports 4-1 ikanayitwara igikombe cya Super Cup, umutoza Taleb Abdelrahim yari yakoze impinduka zitandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Memel Dao, Mugisha Gilbert na William Togui Mel mu gihe Omborenga Fitina, Aliou Suane, Ruboneka Bosco, Mamadou Sy na Denis Omedi bari bagarutse muri 11.

Igice cya mbere cy'umukino nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi uretse amahirwe Mamadou Sy yabonye na Omborenga Futina ariko imipira bakayitera inyuma y'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Memel Dao yinjira mu mwanya wa Dauda.

APR FC wabonaga ishaka igitego yagerageje ariko umunyezamu abanza kubabera ibamba.

Ku munota wa 63, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Clement awushyira muri koruneri itagize icyo atanga.

Ku munota wa 64, Uwizeyimana Daniel yateye ishoti rikomeye Ishimwe Pierre ariko awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Omborenga Fitina akaba yaje gutsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa 65 ku burangare bwa ba myugariro b'Amagaju.

Amagaju yahise akora impinduka umunyezamu Clement yahaye umwanya Jacques. Muri iyi minota APR FC yashakaga ibitego cya kabiri ariko Jacques ababera ibamba aho yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Cheikh Djibril Ouatara na Ronald Ssekiganda. Umukino warangiye ari 1-0. APR FC ikaba yahise ifata umwanya wa kabiri n'amanota 32 mu gihe Police FC ya mbere ifite 34

APR FC yishimira igitego yatsinze



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsinze-amagaju-ifata-umwanya-wa-kabiri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)