Umutoza wa APR FC, Taleb Abdelrahim yavuze ko nubwo bari bamaze igihe badakina ariko Aliou Suane na Omborenga Fitina bitwaye neza cyane ku mukino batsinzemo Amagaju.
Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade ya Muhanga, warangiye APR FC itsinze igitego kimwe ku busa, ni igitego cya Omborenga Fitina.
Taleb akaba yari yagiye akora impinduka aho yakoze impinduka 5 ugereranyije n'ikipe yatsinze Rayon Sports ariko muri izo mpinduka, Omborenga Fitina na Aliou Suane ni bo bakinnyi bajemo bafite imikino mike cyane kuko batehurukaga gukina.
Abajijwe uko yabonye bitwaye, yavuze ko ari abakinnyi beza bagize umukino mwiza cyane ko nka Omborenga ari we umuhaye amanota atatu.
Ati "Baravuga ngo ntabwo uhindura ikipe itsinda ariko na none utegura abandi, Aliou Suane yari hejuru afite amanota yose, Fitina yatsinze uyu munsi. Bari biteguye bameze neza, morale iri hejuru, buri wa Kabiri abakinnyi b'abasimbura bakina n'irerero ryacu, urumva ni nk'aho baba bari mu irushanwa."
"Uyu munsi Aliou (Suane) yakinnye neza agerageza kugira utuntu tumwe na tumwe ahindura by'umwihariko kuba mu mutwe yiteguye, ni umukinnyi mwiza, Fitina (Omborenga) yabaye umukinnyi w'umukino mwamubonye."
Taleb yavuze ko umukino ukurikiraho wa Al Merreikh ku Cyumweru, bagiye kwicara bakiga ikipe bakemenya uburyo bazakinamo kuko nubwo ari ikipe nziza ariko na none ntabwo ari ikipe idatsinda.
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashimye-omborenga-fitina-na-aliou-suane.html