Sadate yahishuye uko yatashye ukubiri n'umugore anagenda yihisha we kubera APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate, yahishuye ko nyuma yo gutsindwa na APR FC, yatashye mu rukerera mu gihe umuryango we bari bajyanye wari watashye kare.

Hari mu mukino wa Super Cup, wabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026 maze Rayon Sports itsindwa na APR FC 4-1.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko uriya munsi wamubanye muremure ndetse ataha ukubiri n'umuryango we.

Ati "Umunsi w'ejo wambereye muremure cyane ndetse natashye mu rucyerera nanga ko muri cartier bambona, navuye mu rugo n'umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mu gihe abandi intsinzi yabagejeje mu bicu."

Ni ku nshuro ya mbere ya APR FC yari itwaye Super Cup itsinze Rayon Sports kuko inshuro 2 zari zarabahuje kuri iki gikombe Rayon yabatsinze.

2017 Rayon Sports yagitwaye itsinze APR FC 2-0 mu gihe 2023 yagitwaye itsinze APR FC ibitego 3-0.

Umunsi w'ejo wambereye muremure cyaneeee ndetse natashye murucyerera nanga ko muri Quartier ba mbona, navuye mu rugo n'umuryango wanjye twemye dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mugihe abandi INTSINZI yabagejeje mubicu. 🤔🤔🤔😪😪😪😴😴😴 pic.twitter.com/gqSWJDeLrC

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 11, 2026

Munyakazi Sadate yavuze ko yatashye ukubiri n'umugore we



Source : http://isimbi.rw/sadate-yahishuye-uko-yatashye-ukubiri-n-umugore-anagenda-yihisha-we-kubera-apr.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)