Umuhanzi w'Umunyarwanda Gisa Cyinganzo yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya, ayifata nk'intambwe ikomeye igiye kongera kubyutsa no gushimangira urugendo rwe rw'umuziki umaze imyaka myinshi.
Umuhanzi Gisa James wamamaye nka Gisa Cyinganzo uzwiho ijwi rikora ku mutima ya benshi, yahishuye ko afite album iri hafi kurangira ku kigero cya 60%, ikazaba igizwe n'indirimbo 12.
Gisa Cyinganzo yasobanuye ko iyi album izaba itandukanye n'izo yakoze mbere, kuko izibanda cyane ku byiyumvo byimbitse, ubuzima bwa buri munsi n'amasomo yakuye mu rugendo rwe rw'ubuzima n'umwuga.
Ati 'Ndi gukora kuri album yanjye nshya igeze ku kigero cya 60% , izibanda ahanini mu kwibutsa abantu njyewe bazi ndetse no kubaha amasomo y'ubuzima bwa buri munsi.'
Nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times.
Yavuze ko ari kuyishyiramo umutima n'ubunararibonye amaze kugeraho, agamije gukomeza kuguma ku mwanya mwiza mu muziki nyarwanda no guha abakunzi be umuziki ufite ubutumwa bufatika.
Uyu muhanzi agaragaza ko ari gukorana n'abatunganya indirimbo bafite izina rinini, anizeza abafana be ko azabaha izindi ndirimbo nshya mbere y'uko album isohoka.
Kugaruka kwa Gisa Cyinganzo mu muziki byongeye kugaragara cyane mu mpera za 2025, ubwo yasohoraga indirimbo 'Kumutima', yamubereye intangiriro nshya nyuma y'igihe yari amaze atagaragara cyane mu ruhando rw'umuziki.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, igaragaza ko agifite ubushobozi bwo gukora indirimbo zifite amarangamutima n'ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Gisa Cyinganzo yanyuze mu bihe bitamworoheye mu rugendo rwe, birimo no gufungwa gusa akaza kurekurwa muri Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe azira gukoresha ibiyobyabwenge. Ibyo bihe avuga ko byamubereye amasomo y'ingenzi mu buzima bwe.
Mu bagize uruhare runini mu kongera kumwereka abanyarwanda, harimo umuhanzi The Ben, wamuhaye umwanya wo kuririmba mu gitaramo cya NU Year Groove, igikorwa Gisa avuga ko cyamwongereye icyizere no kongera kumva ko agishyigikiwe n'abakunzi b'umuziki.
Source : http://isimbi.rw/gisa-cyinganzo-mu-myiteguro-y-album-nshya.html