Israel Mbonyi yongeye kuzuza Arena ku nshuro ya 4! Reba uko ibyamamare byaserutse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza Kigali Arena ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Mu ijoro rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2025, Israel Mbonyi yakoraga igitaramo 'Icyambu 4', aho abantu bakubise bakuzura.

Nk'uko byagenze mu bitaramo bitatu byabanje (yatangiye gutegura ibi bitaramo muri 2022), no kuri iyi nshuro yongeye kuzuza Kigali Arena muri iki gitaramo cy'amateka.

Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yakoze iki gitaramo nyuma y'uko 5 Ukwakira 2025 yamuritse album ye ya gatanu yise 'Hobe' igizwe n'indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili mu gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena.

Imiryango yafunguwe saa 16h mu gihe igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa 18h, saa 19h46' ni bwo Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ye Uri Yaaa yakiranywe urugwiro rwinshi, abantu ntibaba bongeye kwicara kubera kuryoherwa n'igitaramo.

Yakurikijeho indirimbo 'Yaratwimanye' abantu bari muri Kigali Arena, barasimbuka ibintu bihindurira isura.

Yakurikijeho 'Ku Migezi', 'Ku Marembo Y'Ijuru', "Ndakubabariye", 'Unkebuke', 'Ndakubabariye', "Ndashima", 'Urwo Rutare', 'Nzibyo Nibwira'.

Israel Mbonyi yafashe akaruhuko agaruka ku rubyiniro saa 22:06', ni nyuma y'iminota hafi 35 Pasiteri Ruhimbya Aaron yigisha ijambo ry'Imana.

Yaririmbye indirimbo 'Hobe' yitiriye Album ye ya gatanu yamuritse mu Ukwakira uyu mwaka.

Yaririmbye kandi 'Ibihe', 'Karame', "Sitamuaca", "Sinzibagirwa", 'Nina Siri' yahinduye ibintu muri Arena.

Yahise akurikizaho indirimbo "Baho" mbere yo kuririmba "Number One" yitiriye Album ye ya mbere yamuritse mu 2014.

Yaririmbye indirimbo 'Icyambu' yitiriye iki gitaramo ni mu gihe iki gitaramo kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Mutesi Scovia, Intore Massamba, Muyoboke Alex, Kevin Kade n'abandi yagisoje saa 00:07' zo ku wa 26 Ukuboza 2025, yagisoroje ku ndirimbo "Hari Ubuzima".

Yakoze igitaramo cy'amateka
Arena yari yuzuye...
Muyoboke Alex na Massamba Intore bari bahari
Mutesi Scovia yacinye akadiho biratinda
Bafashijwe
Bamporiki Edouard na we yitabiriye iki gitaramo



Source : http://isimbi.rw/israel-mbonyi-yongeye-kuzuza-arena-ku-nshuro-ya-4-reba-uko-ibyamamare.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)