Mu gihe habura iminsi mike ngo The Ben na Bruce Melodie bahurira mu gitaramo 'The Nu-Year Groove', gushotorana bikomeje gufata indi ntera hagati y'aba bahanzi.
Impaka z'umuhanzi mwiza hagati ya The Ben na Melodie ntabwo abantu babihuririzaho aho buri umwe aba avuga ko uwo akunda ari uwa mbere.
Bruce Melodie aheruka kuzana 'hashtag' yitwa 001 asa n'uwumvikanisha ko ari we mu hanzi wa mbere ndetse n'ikiganiro n'itangazamakuru aheruka guhururiramo na The Ben yagize ati "ntabwo nterwa ipfunwe no kuvuga ko ndi umuhanzi wa mbere."
Mu ndirimbo kandi 'Indabo Zanjye' aheruka gusohora yacokoje Melodie hari aho yaririmbye ati "Yuhu, shut f**k".
Ubundi iri jambo 'Yuhu' rizwi cyane kuri Bruce Melodie nta ndirimbo ye utarisangamo, Aha The Ben asa n'uwavugaga ngo "Yuhu, ziba".
Iyo wumvise iyi ndirimbo wumva harimo rap, nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Bruce Melodie yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze yandika ati "Abaraperi bari aba kera."
Bruce Melodie yongeye gucokoza The Ben wiyita Igisamagwe, yafashe amashusho afite igipupe gikozwe mu ishusho y'inyamaswa y'Igisamagwe maze ayikubita urushyi ku kibuno, ni ibintu byafashwe nk'ubushotoranye yakoreye The Ben.
The Nu-Year Groove, ni igitaramo ngaruka mwaka cya The Ben, uyu mwaka akaba yari fashishije Bruce Melodie, iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Mutarama 2026.
Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yongeye-gucokoza-the-ben-akubita-igisamagwe-urushyi-ku-kibuno.html