Amarangamutima ya Asake nyuma y'urupfu rw'umufana we muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Asake yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'inkuru y'urupfu rw'umufana we witabye Imana azize umuvundo wari wiganje mu gitaramo yakoreye mu gihugu cya Kenya mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare Asake cyabereye i Nairobi cyaranzwe n'agahinda gakomeye nyuma y'urupfu rw'umufana witwa Karen Lojore.

Uyu mukobwa yitabye Imana mu gihe habaga imvururu zatewe no kwiyongera kw'abantu mu miryango yo kwinjiramo, zatumye habaho akavuyo kahitanye ubuzima bwe.

Mu butumwa bw'umuhanzi Asake yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'iyi nkuru y'incamugongo.

Yavuze ko umutima we uri kumwe n'umuryango wa Karen, abari bakimukeneye ndetse n'inshuti ze, ndetse anavuga ko yifuza gukora ibishoboka byose ngo amenye impamvu yateye uru rupfu.

Asake yanditse ati 'Umutima wanjye uri kumwe n'umuryango, inshuti za Karen. Niyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo menye neza ibyo byabaye. Abateje ibi bibazo bagomba kubibazwa.'

Yongeyeho ko umuziki we, awukoresha mu gukwirakwiza urukundo n'ibyishimo, bigatuma iki gikorwa kimubabaza cyane.

Sosiyete ya Tukutane yateguye iki gitaramo, yatangaje ko bibabaje cyane kubona ibi bibaye biganisha ku rupfu kandi ko bashyigikiye umuryango wa Karen ndetse bongeraho ko gukurikirana umutekano w'abitabiriye ibirori bizahora ari intambwe yo kubahiriza.

Mu gihe iperereza ku byabaye rigikomeje, Tukutane batangaje ko bafatanyije n'inzego z'ubuzima ndetse n'abashinzwe umutekano mu gushaka kumenya neza icyateye uwo muvundo w'abitabiriye igitaramo.

Abari aho babwiye ikinyamakuru Mpasho dukesha iyi nkuru ko uyu muvundo mwinshi watewe no kutubahiriza uburyo bwo gucunga abantu neza mu gihe cyo kwiinjira mu kibuga.

Asake yababajwe bikomeye n'urupfu rukomeye ry'umukobwa w'umufana we



Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-asake-nyuma-y-urupfu-rw-umufana-we-muri-kenya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)