Ali Kiba ari mu bazasusurutsa abanya-Kigali mu ijoro rya Bonane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Kigali wemeje ko umuhanzi Ali Kiba azafatanya n'abandi barimo Kevin Kade mu gususurutsa abazaba bitabiriye igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2025 giteganyijwe kubera ku nyubako ya Kigali Convention Center.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y'igihugu, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Madame Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko ubuyobozi bw'uyu mujyi bwateguye uruhererekane rw'ibirori bigomba guhera kuri uyu munsi tariki ya 24 Ukuboza 2025 kugeza ku itariki ya 2 Mutarama 2026.

Nubwo ari uruhererekane rw'ibi biori bigamije gufasha abatuye Kigali n'abayigenda gusozereza umwaka mu byishimo bidasanzwe, kimwe mu birori bitegerejwe cyane ni igiteganyijwe kuba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2025, ubwo hazaba hari kuraswa ibishashi bisoza umwaka hirya no hino.

Emma Claudine yemeje ko ku bufatanye na Kevin Kade uri kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki babashije gutumira umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Ali Saleh Kiba wamamaye nka Ali Kiba ugomba gufatanya n'abahanzi mpuzamahanga batari batangazwa kugeza ubu.

Yagize ati 'Ku itariki 31 Ukuboza murabizi ni bwo haraswa umwaka, rero mu gutuma ibyo birori birushaho gukurura abantu benshi, kuri KCC hazaba hari igitaramo gikomeye kizaririmbamo Kevin Kade ndetse na Ali Kiba basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.'

Usibye Ali Kiba, Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025 igitaramo cy'urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy kitazongera kubera imbere mu mahema ya Camp Kigali ahubwo ko abanyarwenya bose bazasusurutsa abantu bazaba bari hanze y'amahema mu rwego rwo gutuma byitabirwa n'abantu benshi by'umwihariko urubyiruko.

Umujyi wa Kigali wanagaragaje ko ukomeje gushaka inzindi ngamba zafasha abaturage bawo kunogerwa na serivisi z'ingendo muri iki gihe iminsi mikuru irimo kwegerezwa.

Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Ukuboza, Umujyi w'a Kigali washyizeho gahunda idasanzwe yo kongera gutunganya ingendo, hagamijwe kugabanya umubyigano no korohereza abagenzi muri ibi bihe by'iminsi mikuru. Muri iyo gahunda, abagenzi bajya mu ntara boherejwe ku bibuga byihariye birimo na sitade ya Kigali Pele bitewe n'aho berekeza.

Ali Kiba azataramira i Kigali tariki ya 31 Ukuboza



Source : http://isimbi.rw/ali-kiba-ari-mu-bazasusurutsa-abanya-kigali-mu-ijoro-rya-bonane.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)