Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ikipe y'Igihugu bizajya bigaragara ko igiye kuba ingwizamurongo mu marushanwa igiye kwitabira, nta n'igiceri cya tanu bazajya bayiha.
Yabigarutseho ubwo yari imbere y'Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025.
Yavuze ko bamaze kumenyesha amafederasiyo ko batazigera batanga amafaranga ahantu babona nta kintu kizavamo.
Ati 'Mu biganiro tumaze igihe tuganira na federasiyo zose, twagaragaje ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatari inyigo igaragara ikizavamo.'
Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko kandi aya mafederasiyo agomba kumenya ko amakipe asohokera igihugu aba agomba kubona intsinzi aho kwitabira gusa.
Ati 'Twaganiriye na za federasiyo nabo barabizi ko nta kipe igomba gusohokera igihugu byo gusohoka gusa. Niba tutariteguye tukaba tubona ko aho hantu tugiye kuba ingwizamurongo ntabwo tugomba gutakaza amafaranga."
"Kuko ikipe gusohoka byonyine igiye mu irushanwa cyangwa kwakira irushanwa, nta n'imwe dutanga amafaranga nibura ari hasi ya miliyoni 300 Frw. Nta n'imwe pe! Iyo ubaza amatike, ukabara igihe bazabayo, ukareba umwiherero, usanga bigera muri ayo mafaranga.'
Aha yahise atanga urugero banze ko Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 17 ijya gukina CECAFA umwaka ushize kuko babonaga ko yaba ingwizamurongo, bahisemo kuyitegura none uyu mwaka izajyayo kuko babona yiteguye kuba yahatana.
Yavuze ko federasiyo 11 muri 35 ari zo zihabwa amafaranga na Minisiteri kuko ziba zagaragaje ko hari umusaruro zitanga haba mu buryo bwo guteza imbere impano n'ibindi.