Mu buryo butunguranye Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda ba APR FC ntabwo baraye bakinnye umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League iyi kipe yatsinzwemo na Pyramids FC 3-0 inayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 5-0.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko aba bakinnyi bazize imyitwarire mibi itasobanurwaga.
ISIMBI yagerageje gushaka amakuru nubwo ba nyir'ubwite nta n'umwe wigeze ushaka kugira icyo abivugaho, gusa yamenye ko mbere y'umukino aba bakinnyi basohotse mu mwiherero w'ikipe nta ruhushya.
Aba bakinnyi bombi bakaba babaga mu cyumba kimwe cya hoteli bari babagamo, nyuma y'imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Gatandatu bamaze gufata amafunguro nibwo basohotse.
ISIMBI yamenye ko nyuma yo kumenya ko batari mu cyumba cyabo baketse ko bari mu byumba by'abandi bakinnyi bagenda bakomanga icyumba ku cyumba ariko basanga ntabarimo ariko guhita bemeza ko batorotse.
Umwe muri aba bakinnyi nimugoroba bimaze kumenyekana ko batari bukine aganira n'umwe mu nshuti ze akaba yamwemereye ko icyo bazize ari uko bari basohotse nta ruhushya mu ijoro ribanziriza umukino, gusa ntabwo yamubwiye icyo yari bagiye gukora.
Aba bombi bakaba barabwiye Team Manager, Afande Kavuna ko bari bagiye kugura imiti ibintu atemeye ndetse binababaza umutoza ahitamo kubakura mu bakinnyi bakina uyu mukino.
Babwiwe ko n'uwavuga ko bari bagiye kubonana n'abantu bo muri Pyramids FC ntaho bahera bahakana cyane ko ngo ku mashusho ya hoteli.
APR FC ikaba yababajwe n'iki gikorwa cy'aba bakinnyi ku buryo bashobora gufatirwa ibindi bihano byisumbuyeho nibagera i Kigali.