Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda uri mu bagezweho, Micky yahishuye ko hari abantu bigeze gutegura umugambi wo kumwica we n'umwana we.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru ISIMBI ubwo yavugaga ko aba bantu batewe umujinya n'uko yabateye 'strike' kuri YouTube ku kiganiro bari bakoranye n'umugabo babyaranye.
Ati 'Reka nkubwire ngo bino bintu byagenze gute, umuntu yazanye umusore twabyaranye amukoraho ikiganiro kandi twese tugira YouTube kugutera 'Strike' turayimutera, rero yari yafashe n'ama-vlog yanjye na Regis yarayashyizeho (upload) kuko ni we wayatunganyaga (editing), ndavuga niba ashaka kunsebya kuri aka kageni, nta kintu cyiza anyifuriza.'
Yakomeje avuga ko byabarakaje cyane ndetse banatangiye kuvuga ko AG Promoter (umukunzi we) ngo amwangira umwana ngo bazamuroga n'umwana we.
Ati 'Njyewe hari abantu batinya kumpamagara ngo babona ndi umunyamahane bakicira kuri AG, bahamagaye AG baramubwira ngo turashaka kukumvisha uburyo Micky agendana n'umuntu ushaka kumwica we n'umwana we kandi muzi ngo ni inshuti yanyu aza iwanyu buri gihe (â¦) ngo bazashyira ibintu mu makariso(â¦).'
Ngo babimwumvishije bagiye gufata amashusho ya filime no gukina bihita bimunanira, yahamagaye umugabo we ngo babirangize mu mahoro cyane ko bari inshuti ahita amubwira ngo 'Sinjya nivanga mu bibazo by'abagore.'
Nyuma ngo yaje gukora ikiganiro avuga ukuntu yari apfuye we n'umwana we ariko Imana igakinga akaboko, nabyo byaje kubabaza batangira gutegura umugambi wo gusebya umukunzi we AG ari nabo yavuze ko bahimbye inkuru y'uko hari umukobwa AG yateye inda ndetse azamusinga akamusanga.