Amavubi ashobra kwerekeza mu Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibiganiro ko u Rwanda rwakina na Senegal maze uwo mukino mukino wa gicuti ukabera mu gihugu cy'u Bufaransa mu kwezi gutaha k'Ugushyingo 2025.

Impera z'Icyumweru za tariki 7 n'9 Ugushyingo 2025 azaba ari akaruhuko ka FIFA aho abakinnyi basubira mu makipe y'ibihugu byabo kubafasha mu mikino aba afite yaba iya gicuti ndetse n'iy'amarushanwa.

Hari amakuru yavugaga ko kuri iyi nshuro Amavubi y'u Rwanda umukino wa gicuti azawukina n'ikipe y'igihugu ya Senegal.

Mu kiganiro umunyamabanga w'agateganyo wa FERWAFA akaba visi perezida w'iri shyirahamwe, yabwiye ISIMBI ko Senegal yifuje ko bakinira mu Bufaransa ariko bitaremezwa hari ibintu bikirebwaho.

Ati "Uhagarariye Senegal muri iki cyumweru yarabisabye ariko ntabwo biremezwa kuko hari ibintu tukibabaza kugira ngo tumenye icyo bidusaba. Mu magambo make ntabwo biremezwa."

Ku kuba mu gihe uyu mukino wa Senegal wanze hari undi bakina, yavuze ko bakirimo kubiganiraho kuko nabo icyo babona ari uko Amavubi akeneye umukino wa gicuti.

Ati "Birimo kuganirwa n'ubuyobozi muri FERWAFA. Natwe dutekereza ku mukino wa gicuti wabaho mu Gushyingo, gusa ntabwo umwanzuro urafatwa tuzabamenyesha vuba."

Amavubi aheruka gukina imikino ya gicuti muri Kamena 2025 ubwo yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Algeria imikino 2 yose u Rwanda rukayitsindwa 2-0 buri umwe.

Amavubi ashobora guhurira na Senegal mu Bufaransa



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12123

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)