Uyu mukino uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo, ntuzagaragaramo abakinnyi batanu basanzwe mu ikipe ya mbere kubera impamvu zitandukanye.
Ronald Ssekiganda ni we mushya utazagaragara nyuma yo kwerekwa amakarita abiri y'umuhondo l ku mukino APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.
Memel Dao wavunitse ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, azamara ibindi byumweru bitatu atagaragara mu kibuga aho akomeje kwitabwaho n'abaganga ngo bakurikirane imvune yagize.
Djibril Ouatarra warwaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, na we yahawe akaruhuko n'abaganga ngo agarure imbaraga aho byitezwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y'akaruhuko k'imikino mpuzamahanga.
Abandi bakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda, ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'umutoza bakaba batangaje ko basabye imbabazi nyuma yo gufatirwa ibihano by'ukwezi aho mu minsi mike umwanzuro kuri bo uzajya hanze.
APR FC iri ku mwanya wa Gatanu n'amanota 7 mu mikino itatu yonyine, aho andi makipe ayiri imbere yose amaze gukina imikino itanu.