Abandi basifuzi babiri bahanwe, APR FC ubusabe bwayo burangwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryahagaritse abasifuzi babiri basifuye umukino wa AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC, KwizeraOlivier na Mbonigaba Celestin.

Wari umukino w'umunsi wa Gatanu wabaye tariki ya 25 Ukwakira 2025 kuri Stade y'Akarere ka Bugesera.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Bugesera FC iyimenyesha icyemezo cya Komisiyo y'imisifurire yateranye ku wa 27 Ukwakira yiga ku kirego cyabo, yasanze aba basifuzi hari amakosa bakoze.

Basanze ku munota wa 20, umunyezamu wa AS Muhanga yarasohotse agafatira umupira hanze y'urubuga rwe akaba yari akwiye ikarita itukura ndetse hagatangwa na kufura ariko ntibyakozwe.

Basanze kandi ku munota wa 45+1 umupira warakoze ku musifuzi wo hagati aho guhagarika umukino arareka barakomeza barakina ari n'aho havuye igitego cya AS Muhanga.

Bahanishije Kwizera Olivier wari umusifuzi wo hagati guhagarikwa ibyumweru bitanu mu gihe Mbonigaba Seraphin wari umusifuzi wa kabiri w'igitambaro ahanishwa guhagarikwa ibyumweru bine.

Iyi Komisiyo kandi yasuzumye icyifuzo cya APR FC yari yareze umusifuzi wasifuye umukino wabahuje na Kiyovu Sports aho bavuze ko bimwe penaliti ndetse Ssekiganda ikarita ya ka kabiri y'umuhondo yabonye igatuma ahita abona umutuku itari yo, iyi Komisiyo yavuze ko ibi byemezo umusifuzi yafashe byari byo.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12122

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)