Umutoza wa APR FC uhangayikishijwe no kubura Ouattara, ntatewe ubwoba na Pyramids #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko ari igihombo kubura rutahizamu we Cheikh Djibril Ouattara ku mukino wa Pyramids FC ariko na none ntabwo imuteye ubwoba.

Yabigarutseho nyuma y'imyitozo y'ejo ikipe yakoreye kuri Kigali Pelé Stadium, aho yavuze ko ubu ikibazo kibahangayikishije ari ibura rya Cheikh Djibril Ouattara.

Ati "Ikibazo dufite ubu ni uko tutari kumwe na Djibril Ouattara, kuko nk'uko mwabibonye ni umukinnyi uzana imbaraga n'umwuka mwiza mu ikipe. N'ubwo atari hano, ikipe yose ishyize hamwe kandi yiteguye uyu mukino n'ubwo tuzakina n'ikipe ikomeye.'

Yavuze ko ariko na none afite abandi bakinnyi bazagerageza kuziba icyuho cy'uyu rutahizamu.

Ati 'Mfite abandi bakinnyi b'abasore kandi bafite inyota yo kwigaragaza, nka William Togui na Mamadou Sy. Bari gukora cyane, kandi njyewe mbona ari imbaraga nshya mu ikipe.'

Taleb yakomeje avuga ko ikipe ya Pyramids FC ayizi ari ikipe ikomeye, ifite abakinnyi yatoje bityo ntabwo imuteye ubwoba bazahangana na yo.

Ati 'Ni ikipe nzi, hari abakinnyi bo muri Maroc harimo abo natoje hambere. Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka ndetse iheruka no gutwara igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup.'

APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium, umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira, ni mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Cheikh Djibril Ouattara ntabwo azakina imikino ya Pyramids FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11945

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)