Ubwiherero umunyeshuri ajyamo ni bwo diregiteri akwiriye kujyamo- Guverineri Kayitesi ku kibazo cy'umwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatangiye mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y'Akarere ka Huye, iherutse kubera muri Huye, yagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n'isuku.

Guverineri Kayitesi, yavuze ko abayobozi bakabaye bayobora abaturage mu nzira nziza cyane cyane mu bijyanye n'isuku.

Ati ''Ese mwibuka kwigenzura namwe mukareba niba ubwiherero mufite bunoze, ku buryo buri wese yabugana ntacyo ubikamanga? Ariko buriya muzi ko hari igihe tujya mu muganda ahantu runaka, umuntu akazenguruka umudugudu wose ashaka ubwiherero ukabubura!''

Yavuze ko 'Turifuza isuku hose mu ngo, isuku mu rugo, mu biraro, isuku ku mashuri n'ahandi hose. Ubu turi mu bukangurambaga bwo mu rwego rw'igihugu bugera n'aho kwigisha abantu koza amenyo, kwigisha abagore n'abakobwa kwikorera isuku mu gihe cy'imihango, mbese ubu nta bikiri ibanga, kuko bitugiraho ingaruka twese nk'igihugu.'

Yakomeje asaba abayobozi kugira isuku itarobanura ibyiciro kuko ari yo suku ikwiye abantu bagaragaza ko bayisobanukiwe maze.

Ati ''Ese kuki mugira isuku y'ibice? Ubwiherero umunyeshuri ajyamo ni nabwo diregiteri n'abarimu mwagakwiye kujyamo. Kuko mubujyamo, byatuma mubukorera isuku ihagije. Ubwiherero bw'abakirisitu ni nabwo ba Pasiteri bagakwiye kujyamo, kuko ni mwe mwirirwa mwigisha ko abantu bareshya imbere y'Imana. Tubugiyemo, byatuma tubugira isuku.''

Yakomeje asaba ko abantu bahindura imyumvire kugira ngo ibintu byose bihinduke ku neza y'umuturage wese, bibuka ko isuku itavugwa gusa ahubwo ikorwa, maze ibikorwa byayo bikigisha ababibonye.

Ibi biravugwa mu gihe hirya no hino mu bice bitandukanye by'Intara y'Amajyepfo hari ahakigaragara isuku nke cyane cyane mu bice bihuriramo abantu benshi nko muri za gare, ku bibuga by'umupira, mu bwiherero bw'amasoko, aho abantu bakiherera ku mihanda.

Kuri za Kiliziya n'insengero kandi hakunze kugaragara ikibazo cy'ubwiherero busa nabi ndetse bunuka.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abatuye Amajyepfo bose kugira isuku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiherero-umunyeshuri-ajyamo-ni-bwo-diregiteri-n-abarimu-mukwiriye-kujyamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)