Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu Bwongereza aho azataramira Urubyiruko rw'Abanyarwanda.
Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Manchester tariki ya 18 Ukwakira 2025 aho uyu muhanzi ukunzwe ba benshi mu Rwanda no hanze yarwo ari we watoranyijwe kubasusurutsa.
Iki gitaramo cyiswe 'Liberation Cup Final & Youth Connect' cyateguwe na Rwandan Community in Greater Manchester (RCGM) gifite intego yo guhuza urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Bwongereza, kikabafasha kuganira kuri gahunda z'igihugu, gusabana no kwidagadura.
The Ben akunze kujya gukorera hanze y'u Rwanda ibitaramo mu bihugu bitandukanye, yagiye Canada, mu Bubiligi, USA, Uganda n'ahandi.
Muri iki gitaramo kandi hazaba ikiganiro mpaka gifunguye ku ruhare rw'urubyiruko mu miyoborere. Amahirwe yo gukora no kubihuza n'isoko ry'imirimo mu Rwanda. Guhura n'urundi rubyiruko rufite imitekerereze yagutse kandi rwagize icyo rugeraho.