Rayon Sports isezerewe itarenze umutaru (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports isezerewe mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Singida Black Stars nyuma yo kubatsinda 2-1 biba 3-1 mu mikino yombi.

Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Chamazi Azam Complex, Rayon Sports yari ibizi ko ari ugupfa no gukira kuko yari yatsindiwe i Kigali 1-0.

Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo gukora impinduka aho atari afite Asman Ndikumana kubera imvune aho Tambwe (yari yabanjemo ubushize) ari we wahise ujya kwataka, Serumogo, Nshimimana Fabrice na Adama Bagayogo bavuyemo mu gihe Youssou Diagne, Musore Prince, Kitoga na Bigirimana Abedi babanjemo.

Rayon Sports yatangiye ishaka igitego hakiri kuko yari ibizi ko nta yandi mahirwe ifite, yaje kubona igitego ku munota wa 39, nyuma yo gukinana neza Tambwe Gloire yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 44 Idriss Diomande yatsindiye Singida Black Stars igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Rupia.

Ku munota wa 57 Singida Black Stars yaje kubona igitego cya kabiri ku makosa y'umunyezamu Pavelh Ndzila wagiye gufata umupira wasaga n'aho uri hanze ukamunanira akawugarura mu kibuga maze Anthony Tra Bi ahita ashyira mu izamu.

Umukino warangiye ari 2-1 maze Singida Black Stars ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 3-1. Ikaba izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Al Akhdar yo muri Libya na Flambeau y'i Burundi.

Tambwe Gloire ni we watsindiye Rayon Sports
Ibyishimo bya Rayon Sports ntibyamaze kabiri
Singida Black Stars yasezereye Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11949

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)