Ibi babisabwe ku wa 29 Nzeri 2025, ubwo abayobozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyaganirizaga bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025''
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze, abo mu nzego z'umutekano, abakozi b'Akarere n'abandi benshi batandukanye.
Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu Murenge wa Kabaya, Nyiransengimana Xaverine, yavuze ko ikintu bungukiye muri ubu bukangurambaga ari uko bamenye ko bashobora kubungabunga ikimenyetso mu gihe habaye ibyaha, bikazafasha mu kwihutisha ubutabera.
Nyirajyambere Marie Chantal uhagarariye abajyanama b'ubuzima yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga bagasobanurira abaturage serivisi zitangwa n'iki kigo cya RFI.
Ati 'Hari ukuntu wasangaga amakuru ya RFI atatugeraho neza, umuntu yibwaga bacukuye inzu, tukarekera, umuntu akakubeshya yifashishije impapuro mpimbano bikarangira ariko ubu twamenye ko twapimisha izo nyandiko muri RFI hagatangwa ubutabera bwizewe.''
Pasiteri w'Itorero ry'Abadivantisiti mu Murenge wa Nyange, Munyawera Elizaphane we yavuze ko agiye gusobanurira abakirisitu be uburyo mu gihe habaye ibyaha babungabunga ibimenyetso bikabafasha kubona ubutabera.
Ati 'Icyo nigiyemo ni ukumenya ko ibimenyetso by'ahabereye icyaha bigomba kubungwabungwa neza, namenye ko mbere y'uko inzego z'umutekano zihagera ngomba kuzitira ahabereye icyaha, ni ibintu nishimiye rero kuko ntabwo narinziko hari ikigo nk'iki cyadutabara mu gihe twibwe cyangwa mu gihe hari uwishwe n'abagizi ba nabi.''
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukunduhirwe Benjamin, yasabye abayobozi basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI kuzikwirakwiza mu baturage kugira ngo bamenye ko iki kigo cyabafasha kubona ubutabera bwizewe.
Ati 'Turifuza ko mu cyumweru gitaha mutangira gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI kugira ngo bamenye ko bashobora kubona ubutabera bwizewe binyuze muri serivisi za RFI, ikindi mubabwire ko mu gihe bakoze ibyaha biyoberanya RFI ishobora kubatahura.''
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kwigisha abaturage uko basigasira ibimenyetso kugira ngo bifashe mu gutanga ubutabera bwuzuye.
Ati 'Ahabereye ikimenyetso kijyanye n'ihohoterwa, umuntu yitabye Imana n'ibindi byaha, hagomba gukumirwa ko abantu bahagera cyangwa se ko ibyo bimenyetso byangirika kugira ngo ubutabera butangwe neza, mugende mubwire abo muyobora guhera ku nzego zo hasi n'abaturage ko bakwiriye kujya bahazengurutsa akagozi ubundi bagahamagara inzego z'umutekano.''
Kuri ubu RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.






