Ngo ntashobora kugenda mu ndege: Impaka mu rukiko ku cyifuzo cyo kohereza Kabuga mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwagaragaje ko impuguke zagaragaje ko Kabuga adafite ubushobozi bwo gukora urugendo rurerure mu ndege.

Umucamanza yavuze ko ku wa 22 Mata 2025 Dr. Ge Merling yasohoye raporo igaragaza ko bigendanye n'ibibazo by'ubuzima bwa Kabuga Felicien adashobora kugenda mu ndege.

Ku wa 2 Kamena 2025 Urukiko rwasabye Dr. Ge Merling kugaragaza no gushyira umucyo kuri ayo makuru ndetse no anasubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'abacamanza.

Yagaragaje ko ku wa 23 Kamena 2025, Dr Merling yatanze indi raporo, agaragaza ko nubwo hatabayeho ibizamini bigaragaza urwego rw'urugendo Kabuga ashobora kugenda n'indege, byashingiye ku ntege nke z'umubiri n'uruhurirane rw'indwara bityo ko urugendo rurerure byaba ari ugushyira mu kaga Kabuga.

Ku wa 15 Kanama 2025, Umwanditsi w'urukiko yanditse raporo igaragaza hashyizweho izindi mpuguke zigenga batanga ibitekerezo bemeza ko Kabuga afite intege nke zo kuba yaburanishwa cyangwa yakora urugendo n'indege.

Izo mpuguke ngo zagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Kabuga bukomeje kurushaho kumera nabi, ugereranyije n'uko yari ameze muri Gashyantare.

Hagati ya 15 Kanama 2024 na 18 Nzeri 2025, hakiriwe raporo 14 zitanzwe n'abaganga bita ku bantu bafungiwe muri gereza ya Loni zirebana n'ubuzima bwa Kabuga.

Umucamanza yagaragaje ko imbaraga zikomeje gushyirwamo ku ruhande rw'abunganizi ba Kabuga mu gushaka igihugu gishobora kumwakira kugira ngo afungurwe by'agateganyo, urukiko rwabemereye gusangiza inzego bireba ibirebana n'ubuzima bwa Kabuga kugira ngo ibihugu bibe byakwemera kumwakira.

Rwibukije ko ku wa 9 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by'i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

Bwagize buti 'Nyuma y'imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw'ibanze. Ibihugu by'i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga 'atafungurirwa ku butaka bwacyo'.'

Abunganira Kabuga Felicien basubije ku cyifuzo cy'Ubushinjacyaha ku wa 22 Nzeri 2025 bavuga ko kohereza Kabuga mu Rwanda bidakwiye kuba amahitamo bigendanye na raporo zitandukanye zigaragaza ko ubuzima bwe butameze neza.

Umucamanza yakomeje agaragaza ko ku bijyanye n'ubwo busabe, Urukiko rwasanze nta nyungu n'imwe iri mu kubisuzuma kuri iki cyiciro, kuko rijyanye no gusaba icyemezo cyerekeye ububasha bwo kuba yakora urugendo cyane cyane ko impande zombi zizi neza ko iki kibazo kiri gusuzumwa.

Bityo ku buryo iri suzuma ryafatwa nk'ukwiregure bikaba byanzwe.

Urukiko kandi rwibukije ko mu gika cya nyuma cy'inyandiko y'igisubizo cyatanzwe n'ubwunganizi, habonekamo icyifuzo cyerekeye igisubizo cy'agateganyo gishobora gushyirwa mu bikorwa muri iki kirego, mu gihe hagikomeza gushakishwa igihugu gishobora kwakira Kabuga ku mugabane w'i Burayi.

Yavuze ko icyo gisubizo cyatanzwe n'uruhande rwa Kabuga kitatanzweho ibisobanuro bihagije, bityo ko urwo rukiko rutagiye kugisuzuma ahubwo mu gihe ubwuganizi bwabona ko ari cyo gisubizo gishoboka bushobora kuzatanga ibisobanuro birambuye mu nyandiko no kugaragaza izindi nzira zikwiye.

Me Altit wunganira Kabuga yavuze ko ubusabe bwabo bohereje mu Bufaransa hari urugereko rwabwanze ruvuga budakwiye gutangwa n'umuntu ku giti cye ahubwo ko byatangwa n'Urukiko mu mikoranire rusanzwe rufitanye n'u Bufaransa.

Yavuze ko urwo rukiko rwasabye ko IRMCT yakohereza ubusabe hakazategerezwa igisubizo cyatangwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga kandi ibyo bishobora kuzafata hagati y'amezi umunani n'icumi.

Perezida w'Urukiko yabajije niba icyo cyemezo, kitazajuririrwa Me Altit azubiza ko byakozwe ku wa 2 Nzeri 2025.

Ibisobanuro bya Altit ku ifungurwa ry'agateganyo byakunze gutangirwa mu muhezo ku buryo abatari mu cyumba cy'iburanisha batabashaga kumenya ibiri kuvugwa.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko nta kindi gihugu bushaka kuvugaho ko cyakoherezwamo Kabuga mu gihe hatarafatwa icyemezo ku kuba yakoherezwa mu Rwanda.

Bugaragaza kandi ko muri raporo zatanzwe ku buzima bwa Kabuga zagaragaje ko hari ibishobora gukorwa mu kugabanya ingaruka zishobora guterwa n'urugendo bityo ko ari byo byakorwa mu gihe urukiko rwaba rutegetse ko yoherezwa mu Rwanda.

Me Altit we yakomeje gutsimbarara agaragaza ko ibyatanzwe n'impuguke ari byo bakomeza kurebaho ngo kuko kohereza Kabuga byaba ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.

Yibukije kandi ko umukiliya we akomeje gukomererwa n'ibibazo by'ubuzima aho afungiwe nubwo afashwe neza.

Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z'imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

Inzego z'umutekano z'u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y'imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye kugira ngo aburanishwe na IRMCT.

Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy'abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n'itoteza.

IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.

Hakomeje kwibaza igihugu gishobora kwakira Kabuga Felicien



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-adashobora-kugenda-mu-ndege-impaka-mu-rukiko-ku-cyifuzo-cyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)