Abamenyerewe mu bikorwa byo gushimagiza ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri barimo Antoine Mukiza Zigiranyirazo, umuhungu wa Protais Zigiranyirazo, na Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w'u Rwanda kugeza mu 1994 n'abandi.
Aba bagabo bakunda kugaragaza ko ababyeyi babo n'abandi bari kumwe ku butegetsi nta kibi bakoze, nubwo bizwi neza ko benshi bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije kuri X yavuze ko uburyo bumwe bwifashishwa mu gusigasira amateka ari ukuvuguruza abakwirakwiza ibinyoma ku mateka y'igihugu.
Ati 'Inzira yo kubaka ubumwe ihera ku kuri kw'amateka hagaragazwa uburyo ubumwe bwacu bwasenyutse kuko ubumwe bw'Abanyarwanda bwahozeho mu binyejana byinshi, buza kugira impamvu nyampamvu yabusenye yasojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nkwibutse kandi ko Jenoside yateguwe mbere y'uwo mwaka, ndetse mu bice bimwe by'u Rwanda yaratangiye gukorwa mbere ya 1994 (Kibilira, Mutara, Nasho, Rwankuba ya Murambi, Mbogo ya Kigali, Shyorongi, Bugesera, Gisenyi, Kibuye, Ruhengeriâ¦).'
Yasobanuye ko impamvu nyakuri yasenye ubumwe bw'Abanyarwanda iri mu bakoloni b'Ababiligi, abamisiyoneri na Leta ya PARMEHUTU na MRND.
Ati 'Guha ishingiro ubutegetsi bubi bwateguye bukanakora Jenoside ni ugukomeza gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda kuko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana ni byo byashegeshe ubumwe bw'Abanyarwanda. Ntabwo rero twabirebera twipfumbase. Ahubwo twese nidufatanye guharanira ko ukuri kuganza. Ni yo nzira yo gukomera ku bumwe bwacu, kubushyigikira no kuburinda ibyonnyi.'
Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubwiyunge mu Banyarwanda kigeze kuri 94,7%. Bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% cy'abakeneye kwigishwa ngo abantu barusheho kunga ubumwe.
