Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y'u Rwanda na RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Boulos yabitangaje kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, harimo gukurikiza neza gahunda y'ingamba z'umutekano no gufata ibyemezo bigamije guhangana n'imitwe yitwaje intwaro.

Yongeyeho ati "Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by'ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n'intambara, ndetse dusuzuma no kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), irimo ibijyanye n'ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka, izaba umusingi w'amahoro binyuze mu kurema inyungu z'ubufatanye n'iterambere rirambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari."

Inama iheruka guhuza urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano yemeje ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2025, umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukazatangira kurandurwa hagati ya 21 na 30 Ukwakira 2025.

Amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC agamije gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n'igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.

Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y'u Rwanda na RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/massad-boulos-yaganiriye-na-minisitiri-nduhungirehe-ku-masezerano-y-u-rwanda-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)