Banki ya Kigali yatanze ibihembo muri Shampiyona y'Isi y'Amagare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Munsi wa Gatatu w'iri rushanwa, abakobwa n'abahungu batarengeje imyaka 19 basiganwaga n'ibihe, aho mu ngimbi, Umuholandi Mouris Michiel yegukanye umudali wa zahabu.

Umwanya wa kabiri wegukanywe n'Umunyamerika Barry Ashlin, mu gihe Umubiligi Seff van Kerckhove yabaye uwa gatatu.

Aba basore bose bahembwe na Banki ya Kigali, aho bashyikirijwe ibihembo n'Umuyobozi mukuru w'iyi banki, Dr. Diane Karusisi.

Nyuma yo gutanga ibi bihembo uyu muyobozi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye iri rushanwa ari ikimenyetso cy'aho igihugu kigeze.

Yagize ati 'Aya marushanwa si amasiganwa gusa, ni umwanya wo kugaragaza ishusho y'u Rwanda na Afurika. Kuyakira hano mu Rwanda ni ikimenyetso cy'aho tugeze nk'igihugu n'umugabane, no kugaragaza ishusho yacu ku Isi.'

Dr. Karusisi yasobanuye ko gushora imari mu bikorwa by'imikino ari ukubaka umuryango n'iterambere rusange.

Ati 'Siporo ihuza abantu, igaha urubyiruko umwanya wo kugaragaza impano no kuzamura ubukungu. Ni yo mpamvu iyi mikoranire ari ingenzi kuri twe, kuko igaragaza ko turi aho iterambere ribera kandi tugashyigikira intambwe yaryo.'

Muri iri siganwa kandi Banki ya Kigali yajyanye ishami aho risorezwa kuri Kigali Convention Centre, aho wabonera serivisi zose zisanzwe zitangwa ku mashami yayo ari mu gihugu hose.

Banki ya Kigali isanzwe ari ubukombe mu mikino n'imyidagaduro, aho iherutse kugirana imikoranire n'amakipe atandukanye y'umupira w'amaguru. Mu gihe gishize kandi yari umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo Umuholandi Mouris Michiel wabaye uwa mbere
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo Umunyamerika Barry Ashlin wabaye uwa kabiri
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi ashyikiriza igihembo, Umubiligi Seff van Kerckhove wabaye uwa gatatu
Banki ya Kigali yahembwe ingimbi zitwaye neza mu gusiganwa n'ibihe muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yitegura gutanga ibihembo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yatanze-ibihembo-muri-shampiyona-y-isi-y-amagare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)