Australia yegukanye TTT, Team Rwanda iza muri 5 za nyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Shampiyona y'Isi y'Amagare rya "Team Time Trial Mixed Relay", ni mu gihe Team Rwanda yabaye iya 11.

Shampiyona y'Isi y'Amagare yari yakomeje hakinwa umunsi wa 4 wa yo aho bakinaga basiganwa n'ibihe ariko ku buryo bw'amakipe "Team Time Trial Mixed Relay".

Inzira yakoreshejwe muri "Team Time Trial Mixed Relay" ku ntera y'ibilometero 42,8 ni: KCC- RDB Ku Gishushu- Chez Lando- Prince House- Sonatubes- Nyanza ya Kicukiro- Kugaruka Sonatubes- Rwandex- Kanogo- Mediheal- Kwa Mignone- Ku Muvunyi- KCC.

Australia yaje kwegukana umwanya wa mbere ikoresheje iminota 54,3 irusha u Bufaransa amasegonda atanu mu gihe ikipe ya gatatu yabaye u Busuwisi bwarushijwe amasegonda 18.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 15.

Uko amakipe yakurikiranye

1. Australia
2. U Bufaransa
3. U Busuwisi
4. U Butaliyani
5. U Budage
6. Espagne
7. U Bubiligi
8. Ukraine
9. U Bushinwa
10. Ethiopia
11. U Rwanda
12. Ibirwa bya Maurice
13. UCI World Cycling Centre
14. Uganda
15. Benin

Nyuma y'iminsi ine abasiganwa hakina basiganwa n'ibihe, ejo ku wa Kane hazatangira amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y'ibilomero 119,3 guhera saa Saba.

Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Ku wa Gatanu hazakina abahungu bari munsi y'imyaka 19 n'abatarengeje imyaka 23, ku wa Gatandatu hakine abangavu [bari munsi y'imyaka 19] n'abagore naho ku Cyumweru, ku munsi wo gusoza, hakine abagabo bazakora intera y'ibilometero 267,5.

Uko amakipe akurikirana n'ibihe yakoresheje
Australia ni yo yabaye iya mbere
Team Rwanda yabaye iya 11



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11927

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)