Ab'i Karongi bamaze gukusanya miliyoni 53 Frw yo gushaka imbuto y'ibirayi iberanye n'ubutaka bwaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangarijwe mu Kagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy'ihinga cya 2026 A.

Ni nyuma y'aho ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi buhisemo guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi, kawa, icyayi, urutoki, inanasi n'ibirayi nyuma yo gusanga ibyo bihingwa biberanye n'ubutaka bw'i Karongi.

Muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu ku kigero cya 9,3% buri mwaka. Kugira ngo ibi bigerweho, bizasaba ko umusaruro w'ubuhinzi uzamuka ku kigero cya 50%.

Muri gahunda yo kongera umusaruro w'ubuhinzi, Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho ibirayi bukaba kuri hegitari ku 1184 mu 2025 zikagera ku 2139 bitarenze 2026.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi bo mu Karere ka Karongi kubona imbuto yizewe y'ibirayi, Akarere ka Karongi kagiriye abahinzi inama yo gukusanya amafaranga yo kugura iyo mbuto yizewe.

Ni muri urwo rwego abahinzi bo muri aka karere bamaze gukusanya arenga miliyoni 53 Frw yo kugura imbuto yizewe y'ibirayi ndetse iya mbere ikaba yaramaze kugera kubageraho.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yavuze ko impamvu bahisemo guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi ari uko basanze bwakwihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'ab'i Karongi.

Ati "Uretse kawa n'amakara nta bindi bicuruzwa Akarere ka Karongi kohereza ku isoko ryo hanze yayo. Turashaka guteza imbere ubuhinzi bw'ibirayi ku buryo imodoka zizajya ziza i Karongi gupakira ibirayi zijyanye i Kigali".

Uretse kongera umusaruro w'ibirayi, Akarere ka Karongi karimo kuvugurura urutoki ku buryo rugera ku rwego rwo gutanga umusaruro ukwiye.

Mu bihingwa ngengabukungu, Akarere ka Karongi gashyize imbere ubuhinzi bw'icyayi bukomeje gutera imbere mu misozi ya Rugabano, Karongi na Gisovu n'ubuhinzi bwa kawa.

Akarere ka Karongi gafite intego yo kongera ubuso buhingwaho ibirayi bukava kuri hegitari ku 1184 mu 2025 bukagera kuri hegitari 2139 bitarenze 2026



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-karongi-bamaze-gukusanya-miliyoni-53-frw-yo-gushaka-imbuto-y-ibirayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)