Tubahanze amaso-Minisitiri Habimana ku bakozi ba LODA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 19 Kanama 2025 mu biganiro yagiranye n'abayobozi ba LODA hagamijwe gukurikirana imigendekere y'imishinga yo guteza imbere Inzego z'Ibanze n'imibereho y'abaturage.

Minisitiri Habimana yashimye umusanzu w'aba bakozi mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iteza imbere abaturage, abasaba kurushaho kubinoza.

Ati "Muri amaboko y'Igihugu cyacu, tubahanze amaso kuko ni mwe mutuma ya mihigo duhiga ibasha gushyirwa mu bikorwa.'

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange, yasabye abakozi ba LODA n'ab'izindi nzego gukoresha imbaraga n'umuvuduko Igihugu cyifuza kugenderaho.

Ati 'Ibyo dukora ni byinshi ariko ibyo dusabwa ni byinshi kurushaho. Rero turacyafite urugendo rurerure, dukwiriye gukoresha imbaraga kandi mu buryo bunoze kugira ngo tubigereho."

Minisitiri Habimana yasabye abakozi ba LODA gukorana umuhate besa imihigo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tubahanze-amaso-minisitiri-habimana-ku-bakozi-ba-loda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)