Rusizi: Umwaka wa 2025 uzasiga Ibigo by'amashuri byose bihawe amazi meza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe abayobozi b'ibigo by'amashuri byo muri aka karere bitaragezwamo amazi meza bavuga ko batakazaga amafaranga menshi mu kugura amazi, nyamara ayo mafaranga yakabaye akoreshwa ibindi.

Umuyobozi wa GS Gikundamvura iri mu bigo by'amashuri bitaragezwaho amazi meza yabwiye IGIHE ko bafite ibigega bifata amazi y'imvura bifashisha ariko ko iyo izuba rivuye igihe kirekire amazi ashiramo bikaba ngombwa ko bayagura.

Ati 'Hari amavomo duturanye iyo amazi yashize mu bigega niho tujya kuyagura ijerekani kuri 20Frw. Mu kwezi dukoresha ibihumbi 50Frw mu kugura amazi, ariko batubwiye ko hari gahunda yo kuduha amazi mu kigo turi gusaba uburenganzira bwo kwemererwa gufatira ku muyoboro wa Mwoya unyura hafi y'ikigo cyacu'.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine, mu kiganiro na IGIHE yamaze impungenge ibigo byose bidafite amazi meza avuga ko hari umushinga SPRP wo gukumira no kugabanya igwingira bari gushyira mu bikorwa bafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC uzabafasha kugeza amazi meza mu bigo byose by'amashuri.

Ati 'Ibikorwa by'umushinga byaratangiye, kandi birimo kugenda neza, dufite icyizere ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira ibigo byose by'amashuri twamaze kubigezamo amazi meza'.

Muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza, Akarere ka Rusizi kageze kuri 86%.

Ibigo by'amashuri birimo amazi bituma banoza isuku n'isukura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwaka-wa-2025-uzasiga-ibigo-by-amashuri-byose-bihawe-amazi-meza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)