Maj Gen (Rtd) Yaache wari muri MINUAR yatamaje Loni yirengagije ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye (Loni) b'Abanyafurika bari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1994.

Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.

Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

Mu gihe Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y'uko Jenoside itangira. Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n'intambara [Demilitarized Zone].

Nyuma y'aho Jenoside itangiriye, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa binyuranye birimo gutabara Abatutsi, kubashakira ibiribwa no kubajyana ahantu hari umutekano wizewe, igikorwa bakoraga mu buryo bwo kubimurira ahantu hatandukanye.

Aganira n'urubyiruko ndetse n'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen (Rtd) Yaache, yavuze ko Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda [MINUAR], zari zishinzwe kubuza kurwana ku ruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana ndetse na FPR Inkotanyi n'andi mashyaka yari ayishyigikiye.

Izo ngabo kandi zagombaga kureba ibishobora kubangamira iyo nzira y'amahoro yari imaze imyaka ine ishakishwa, bakamenyesha Loni igafata ingamba zikwiriye.

Ati 'Gusa hagati aho, hari igihe twatangiye kubona ibimenyetso by'ibyashoboraga kuba. Byari byatangiye kugaragara.'

'Nanjye ubwanjye aho nari ndi muri Byumba nabonaga ibiteye amakenga ni na ko byari bimeze mu Murwa Mukuru Kigali. Jenerali [Gen Romeo Dallaire] na we yarabibonye atangira gutakambira Loni I New York ko hari ibimenyetso by'uko hari ibyago biri imbere.'

Yavuze ko Gen Romeo Dallaire yagerageje gusaba ubufasha buturutse ku Cyicaro Gikuru ariko yirengagijwe.

Ati 'Yabikoze kenshi kandi mu nzira zemewe, aburira Loni buri munsi ku byago byashoboraga kuba. Ndabizi yoherezaga ubutumwa bwihariye i New York abamenyesha ibyo. Higeze kuboneka amakuru y'uko igisirikare cya FAR cyatoje umutwe w'abicanyi kandi banafite intwaro zihishe ahantu runaka.'

Yakomeje agira ati 'Yasabye uburenganzira mu i New York bwo kujya aho hahishwe intwaro ngo azifate ariko Loni yamusubije ko ibyo bitari mu nshingano ze. Yasubijwe ko ibyo bitagize akazi ke. Ibi byagaragazaga ko koko ibyari biri gututumba mu Rwanda byari byizwi.'

Maj Gen (Rtd) Yaache yashimangiye ko ibyo ari bimwe mu bimenyetso babonaga ko hari ikiri gutegurwa, nubwo nta bufasha bahawe ngo bagihagarike.

Maj Gen (Rtd) Yaache, yavuze ko Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda [MINUAR] zabonye ibimenyetso bya Jenoside ariko zimwa ububasha bwo kugira icyo zikora

Gen Dallaire ntako atagize..

Tariki 10 Mutarama 1994 nibwo Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye MINUAR, yandikiye ubutumwa [Fax] abamukuriye ku Cyicaro cya Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Yasabaga uburenganzira bwo kugira icyo akora nyuma y'amakuru ateye ubwoba yari amaze guhabwa, aho kumuha uburenganzira bamubuza kugira icyo akora ndetse ategekwa gushyira ayo makuru abari bari gutegura 'Jenoside'.

Ibaruwa Dallaile yandikiye abamukuriye muri Loni barimo Kofi Annan waje kuyobora uwo muryango nyuma, yasabaga uburenganzira bwo kujya gushakisha ahantu yari yabwiwe ko hahishe intwaro zagenewe Interahamwe kwica Abatutsi muri Kigali.

Impamvu ni uko ibyo byari bihabanye n'amasezerano yo gufata Kigali nk'agace gakwiriye gukumirwamo intwaro nyinshi ndetse gutoza Interahamwe byo bikaba byari bihabanye n'amasezerano ya Arusha.

Ubusabe bwe bwateshejwe agaciro kuko aho gutanga ubufasha, Loni yahisemo guhungisha ingabo zayo.

Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye MINUAR, yandikiye ubutumwa [Fax] abamukuriye ku Cyicaro cya Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside, bamubwira ko bitari mu nshingano ze

Yahawe gasopo

Tariki 11 Mutarama 1994, Lt Gen Dallaire yasubijwe na Kofi Annan, amwihanangiriza kutibeshya ngo ajye gushakisha aho izo mbunda z'Interahamwe zihishe muri Kigali.

Yabwiwe ko bitari mu bubasha bwe kujya gushakisha izo ntwaro, ahubwo agirwa inama yo kujya kureba Perezida Habyarimana bwangu, akamumenyesha ibyo bintu.

Gen Romeo Dallaire yigeze gutangaza ko igihe cyose yagerageje gusaba ubufasha ngo hakumirwe Jenoside, yagiye yibutswa ko mu Rwanda nta peteroli, diyama cyangwa ibintu by'agaciro bihari byatuma hoherezwa ingabo.

Ati 'U Rwanda n'abaturage barwo, n'ingabo nari nyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranywe kugeza igihe bishwe. Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n'ikindi kintu cy'ingirakamaro gihari. Hari ikiremwamuntu gusa, ubuzima bw'abirabura butari bufite agaciro na gato.'

Gen Romeo Dallaire yigeze gutangaza ko igihe cyose yagerageje gusaba ubufasha ngo hakumirwe Jenoside, yagiye yibutswa ko mu Rwanda nta peteroli, diyama cyangwa ibintu by'agaciro bihari

Loni yari yaramenyeshejwe ntiyagira icyo ikora. Nk'aho bidahagije, Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, irongera yigira ntibindeba, ubwicanyi buba ingabo zayo zirebera ndetse no kwemeza ko ibiri kuba mu Rwanda ari Jenoside bifata iminsi.

Byarushijeho kuba bibi ubwo ingabo z'Ababiligi zari muri MINUAR zitashye, zigasiga ibihumbi by'Abatutsi mu maboko y'Interahamwe zari zigose ET'O Kicukiro.

Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa hasigara abasirikare bake gusa.

Icyicaro gikuru cya Loni cyandikiwe ibaruwa hasabwa ubuhungiro bwa Jean Pierre wabahaye amakuru y'uko Jenoside yari iri gutegurwa biba iby'ubusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-rtd-yaache-wari-muri-minuar-yatamaje-loni-yarengeje-ingohe-ibimenyetso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)