Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kepler Women's Basketball Club yabonye itike y'umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo muri Rwanda Basketball League (RBL).

Ni nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 72â€"47 mu mukino wa kane wa 1/2 cy'irangiza, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama, kuri Petit Stade.

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya Kepler WBBC isabwa gutsinda uyu mukino kuko yari imaze gutsinda imikino 2 kuri 1, aha APR WBBC yo yasabwaga byibuze gutsinda imikino ibiri yari isigaye ngo igere ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino, agace ka mbere karangiye Kepler iyoboye ku manota 16â€"15, ariko mu gace ka kabiri APR yarushikwe bigaragara kuko yakozemo amanota atatu gusa, bituma Kepler ijya kuruhuka iyoboye ku manota 29â€"18.

Mu gace ka gatatu, Kepler yongereye ikinyuranyo ku manota 16â€"13, hanyuma mu gace ka nyuma itsinda 27â€"16, isoza umukino mu buryo butayigoye cyane ku manota 72â€"47.

Ku ruhande rwa APR, Destiney Philoxy yatsinze amanota 18 naho Kamba Diakite atsinda 14.

Ku ruhande rwa Kepler, abakinnyi batanu batangiranye umukino bose bageze mu manota menshi ni, Desi-Rae Yvonne wakoze 23, Henriette Uwimpuhwe yakoze 12, Nelly Akariza: 12 , Aichata Traore: 11 na Sandra Nelly Nsanzabaganwa wakozemo amanota 10.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kepler WBBC izahura na REG WBBC, imaze kwegukana igikombe inshuro ebyiri zikurikiranye. REG yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri 1/2 ikipe ya The Hoops.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa mu mikino irindwi (best-of-seven) kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda ya 2025.

The post Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)