Ngendahimana Valens na Kwizera Eddy ni abasore batangije uruganda rukora amakaramu aho kuri ubu buri munsi bakora ikaramu 6000, mu gihe bafite intego yo guhaza isoko ry'u Rwanda ku buryo nta karamu zivuye hanze zizongera kwinjira.
Aba basore bashinze kompanyi yitwa E&V Partners aho bakorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze mu isantere ya Karumuna.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ngendahimana yavuze ko batangiye ari umushinga bagerageza ariko bifuza ko uzagera igihe ukavamo uruganda rukora amakaramu kuko mu Rwanda nta rwari ruhari.
Ati 'Twatekereje gukora ikaramu kuko kuva u Rwanda rubayeho, ntabwo rwigeze rukoresha ikaramu ikorewe mu Rwanda kandi iterambere ryose ryubakiye ku bumenyi buva ku ikaramu. Twatekereje rero impamvu dukoresha ikaramu zihenze, twibaza niba ari uko gukora ikaramu bihenze n'impamvu ihenze.''
Ngendahimana yavuze ko yagiye mu Buhinde amarayo imyaka ibiri yiga gukora ikaramu, agarutse mu Rwanda arongera amara imyaka ibiri ashaka ibikoresho maze 2023 muri Nyakanga batangira gukora ikaramu.
Ati ''Mu 2024 muri Nyakanga nibwo twatangiye kubona umusaruro ufatika dufata undi mwaka wo gukora igerageza ku makaramu yacu kuko ntitwashakaga kwica isoko ryacu ngo tuzane hanze ikaramu zititeguye guhangana ku isoko. Ubu rero aka kanya turi hano ngo duhe Abanyarwanda ikaramu nziza twasuzumye kandi twizeye.''
Ngendahimana yavuze ko muri Mata 2025 aribwo bashyize ku isoko ikaramu za mbere ariko ko bishimira ko abantu bazakiriye neza.
Yavuze ko bafite amasoko muri Bugesera, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke na Karongi ndetse no mu zindi nzu zicuruza ibikoresho by'ishuri ziri ahantu hatandukanye.
Yavuze ko kuri ubu bafite abakozi barindwi bahoraho ku ruganda ndetse n'abandi 30 mu Ntara zitandukanye babafasha gucuruza izi karamu ndetse no kuzimenyekanisha ku masoko. Yavuze ko nubwo aribwo bagitangira ko bafite icyizere cyo kuzahaza isoko ry'u Rwanda.
Ati ''Ubu turi gukora ikaramu 6000 ku munsi ariko turenda kugera ku rwego rwo gukora ikaramu 600000 ku munsi nyuma y'uko imashini twatumye hanze zizatugeraho mu minsi iri imbere. Icyo gihe tuzaba dufite ubushobozi bwo gukora ikaramu twacuruza mu Rwanda hose ndetse tukanagura amasoko tukagera hanze y'u Rwanda.''
Ngendahimana yavuze ko imbogamizi bari guhura nazo muri iyi minsi ari uko Abanyarwanda benshi batekereza ko ikaramu yakorewe mu Rwanda idashobora kuba nziza, batari banazibona bitewe no kumenyera ikaramu zikorerwa mu mahanga.
Yavuze ko iyo abantu babonye ikaramu bakora babanza kwishyiramo ko zidakora neza, ariko ngo iyo uwo muntu ayikoresheje ahita yishimira uburyo ikoramo neza.
Ngendahimana yavuze ko intumbero bafite muri iki gihe ari uguhaza isoko ryose ry'u Rwanda ku buryo ikaramu zituruka mu mahanga ziba amateka ndetse abanyeshuri ku mashuri bagakoresha ikaramu zidahenze.
Ati ''Intumbero yacu ni uko Umunyarwanda wese ndetse n'inshuti z'u Rwanda bazajya bakoresha ikaramu itarengeje 50 Frw kandi yujuje byose. Turifuza ko abana mu mashuri bakoresha ikaramu nziza, zidashira vuba kandi zandika neza, ntabwo twifuza ko mu mwaka utaha abantu bazaba bagitekereza kujya kurangura ikaramu hanze kandi tuzabigeraho.''
Kuri ubu E & V Partners ikora ikaramu z'amoko anyuranye arimo ubururu, umutuku ndetse n'umukara.
Nibura ikaramu ebyiri ku mucuruzi azicuruza 150 Frw, bakaba bafite intego y'uko ikaramu bakora zizagura 50 Frw buri imwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona ikaramu nziza kandi zidahenze.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batangije-uruganda-rukora-ikaramu-mu-rwanda